• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Editorial 07 Apr 2016 Mu Mahanga

Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata, u Rwanda rwatangiye icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, aho Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki moon, yasabye ibihugu byo mu karere ndetse n’ibindi bigize uyu muryango gukomeza kongera imbaraga mu guta muri yombi no gushyikiriza ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside ndetse no gushyira iherezo ku muco wo kudahana.

Ubu, u Rwanda ruri gukurikirana abantu 522 bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha hirya no hino ku Isi, ari nako rukora ibishoboka byose ngo batabwe muri yombi baryozwe ibyo bakoze.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye avuga kwibukwa ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kujyana no kuba hafatwa ingamba nshya zatuma ubwo bwicanyi bw’indengakamere butazongera kubaho aho ari ho hose ku Isi. Guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ngo bivuze gukorana n’ubutabera ndetse no kumva ko buri wese hari ibyo agomba kubazwa.

Kuri we ngo kwemera ibyabaye no kugira umuhate wo gusangira ibikorwa byo kurinda abari mu kaga nibwo buryo bwiza bwatuma jenoside, guhonyora uburenganzira bwa muntu no kutica amategeko mpuzamahanga bitongera kubaho ukundi.

Ban Ki moon, yavuze ko jenoside atari igikorwa kimwe, ko ifata igihe kandi igategurwa. Yatanze urugero ku bimenyetso bigaragaza ko ishobora kubaho birimo imbwirwaruhame zikwirakwiza urwango zivugirwa mu ruhame no mu bitangazamakuru, zibasira abantu mu miryango runaka.

Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko za guverinoma, ubutabera n’imiryango itari iya leta, bahagurukira rimwe mu kurwanya izo imvugo zibiba urwango n’abateza amacakubiri n’intambara.

-2613.jpg

Ban Ki moon na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame muri Village Urugwiro

Ikindi kandi yavuze ko amateka y’u Rwanda yigisha amasomo akomeye arimo ubwumvikane, ubwiyunge, no kugira ubuntu mu gihe imbaraga z’ikibi zikomeza kugaragara mu miryango. Ati “Reka twite ku biduhuza nk’ikiremwamuntu bidufashe kubaka ubuzima bw’icyubahiro n’umutekano kuri bose.”

Ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, tariki 7 Mata 2014, Ban Ki Moon yari mu Rwanda, aho yavuze ko yababajwe n’ibyo yabonye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bitamworoheye kwihangana maze amarira amubunga mu maso kubera ubukana bw’amarorerwa yiboneye.

Umuryango w’Abibumbye wemeye ko warebereye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni;icyo gihe Boutros Boutros-Ghali uherutse kuva ku Isi niwe wayoboraga Loni, yanaje kwemera ko umuryango yari ayoboye wagize uburangare ntugire icyo ikora ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ireke kuba.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Karim el Fawal w’ikinyamakuru Capa cyo mu Misiri mu mwaka wa 2001, Boutros yavuze ko yumva atewe ipfunwe no kudatabara abicwaga mu Rwanda.

Yagize ati “ Iyo ntekereje ibyabaye mu Rwanda numva binteye ipfunwe. Nari umwe mu ba mbere bagerageje kubwira isi ibijyanye n’iyo Jenoside, ariko ntacyakozwe kuko ibihigu bitashatse kuyumva. Gutabaza kwanjye ntacyo byagezeho.”

2016-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Editorial 30 Jun 2025
Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Editorial 13 Jul 2021
Ntabwo Perezida Nkurunziza azongera gukandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira w’amaguru

Ntabwo Perezida Nkurunziza azongera gukandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira w’amaguru

Editorial 22 Jun 2018
Iyangirika ry’umuhanda uhuza u Rwanda na Uganda ryahagaritse urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga

Iyangirika ry’umuhanda uhuza u Rwanda na Uganda ryahagaritse urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga

Editorial 21 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukabalisa  wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko
POLITIKI

Mukabalisa wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Editorial 19 Sep 2018
Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational
SHOWBIZ

Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational

Editorial 29 Nov 2017
Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha
INKURU NYAMUKURU

Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha

Editorial 17 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru