Padiri Ubald Rugirangoga avuga ko nta dini cyangwa itorero ryo mu Rwanda ryajyaho ngo ryiyemere ngo ntiryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi yabivugiye mu isengesho ryo gusabira abarwayi no gukira ibikomere ryateguwe na Paruwasi ya Remera, Regina Pacis, ryabaye kuri uyu wa 10 Mata 2016 kuri Stade Amahoro.
Ni isengesho ryari ryitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose aho Stade Amahoro yari yuzuye.
Padiri Ubald avuga ko bitumvikana uburyo mu Rwanda habura itorero na rimwe ryatangwaho urugero rwo kuba ritaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Habure itorero na rimwe ryakwivuga ibigwi ngo twebwe nk’itorero ryacu ni ukuri turi abere b’amaraso y’Abatutsi yamenetse muri Jenoside”.
Ubald yongeraho kandi ko yakoreye ubutumwa butandukanye muri za gereza zo mu Rwanda agasanga abakoze Jenoside bose bari mu matorero atandukanye, aho yemeza ko yose ahagarariwe.
Kuri we nta dini rikwiye kubeshya ngo abayoboke baryo ntibakoze Jenoside.
Yifashishije urugero rw’idini rya Islam, yagize ati “Abayisilamu bari aha ngaha, kubera iki gitambo cyo gusabira abarwayi, n’Abayisiramu nzi ko muri aha ngaha, ntimuzongere kubeshya, nimujya i Cyangugu muzasanga uwitwa Yusufu wari Umwisilamu ari we wamaze abantu. Ariko ugasanga muravuga ngo twebwe Abayisilamu ntabwo twamaze abantu, nta Jenoside twakoze, mwitonde mwo kujya mubeshya. Muzajye yo muzasanga Yusufu ni we wagiye kwica Abatutsi mu Bisesero.”
Yunzemo ati “Jyewe iyo bavuze ngo Abisilamu ntibakoze Jenoside nk’umuntu uvuka i Cyangugu natekereza ibyo Yusufu yakoze i Cyangugu, yaratumaze! Oya nta n’umwe urokoka iki kintu (Jenoside). Muze twese dusabe imbabazi ahubwo.”
Uyu mupadiri ntiyiyumvisha uburyo abantu bakorera Imana, banigisha ijambo ryayo bose habura uwaba yarabaye intwari ngo ibibi byabaye ntibibe.
Ati “Habure itorero na rimwe? Habure Paruwasi n’imwe yarokoka muri iki gihugu cyacu? Nk’abantu twigisha ivanjiri umuntu agahaguruka akavuga ngo mbaye padiri nzigisha urukundo. Nzaba umuhamya warwo! Ni igikomere dufite.”
Kuri we ibibazo byarabaye, ariko n’ibisubizo birahari kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi irwanywe.
Ahamya ko ibibazo Jenoside yasize bizarangira ari uko Abanyarwanda bemeye gusaba no gutanga imbabazi.
Ubald ahamya ko amaze kubona uko Jenoside ikozwe, yararaga arira yicuza impamvu yabaye padiri. Aha anagaya bamwe mu bapadiri badafata iya mbere ngo babe bashishikariza Abanyarwanda gusaba no gutanga imbabazi.
Uku ni ko yabibwiye imbaga y’Abanyarwanda: “Nararaga ndira, nkavuga nti Mana kuki nabaye Padiri iyo mba wenda ikindi kitari padiri. Kubona uri padiri abantu bakicana!
Abapadiri hari igihe njya mbareba ngo bari muri za paruwasi badashaka gufasha abantu ngo binjire muri ibi bintu byo gufasha abantu ngo basabe imbabazi babikuye ku mutima banazitange babikuye ku mutima, ndabareba nti sha ikinyoma cyaritse muri paruwasi yawe.
Ibi bintu mvuze bijya binteranya n’abantu ariko uwo ivanjiri idateranya aba atayikurikiza. Iyo mvuze ngo iyo intama zonnye hatukwa abashumba, Abasenyeri n’abapadiri bahita bavuga ngo ariko ibintu uba uvuga ni ibiki? None ndongeye ndabivuze. Iyo intama zonnye hatukwa abashumba.”
Padiri Ubald Rugirangoga (Ifoto Ndayishimye JC)
Padiri Ubald yatambagije Ukarisitiya Stade Amahoro yose (Ifoto/Ndayishimiye JC)
Bamwe mu Bakirisitu bafashwa cyane n’isengesho rya Padiri Ubald bakabigaragaza (Ifoto/Ndayishimiye JC)
Uyu yaje acumbagira afite imbago ariko yatashye agenda neza (Ifoto/Ndayishimiye JC)
Stade Amahoro yari yakubise iruzura Abakirisitu bo mu madini n’amatorero atandukanye bakunda kwitabira isengesho rya Padiri Ubald (Ifoto/Ndayishimiye JC)
Kuri we, kugumya abantu basutamye batagira icyo bakora ngo ibibazo byasizwe na Jenoside bishire nta kamaro.
“Ari na cyo gituma abantu bahaguruka bakavuga bati “ Wenda ibyo ntashoboye gukora icyo gihe noneho reka ngerageze.”
“Ubu turi gukura intama mu bwone, ubu ngubu turi kubakura mu bwone izi nyigisho tubaha ni izo kubashishikariza gusaba imbabazi no kuzitanga, ndumva ndi kubakura mu bwone kuko ndi umushumba. Mvuge se ko ntari umushumba kandi ndi umusaseredoti? Ndi umushumba, ndi gukura intama mu bwone, utabyumva atyo ni akazi ke, azagira uko azasubiza imbere y’Imana, cyokora tuzagira icyo tuzasubiza twese.”
Uyu wihaye Imana yemeza ko abishe abantu muri Jenoside bafungiranye abarokotse Jenoside kandi igihe batazababwira ko babasabye imbabazi, bazahorana iyo ntimba ku mutima bitatuma nabo batazitanga.
Ashingiye ku ngero z’abantu basabye imbabazi abo biciye n’abazitanze, Ubald ahamya ko gusaba no gutanga imbabazi bikiza, ari na byo byo nyine bishobora kuba umuti w’ibibazo byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge akaba abikorera hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga. Ni uwo Diyosezi ya Cyangugu akaba amaze imyaka 33 yarihaye Imana.
Source: Izuba rirashe