Ku itariki 9 Mata, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yasabye abayobozi b’ibyiciro bitandukanye bo mu murenge wa Sovu, ho muri aka karere gufatanya kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira uburenganzira bw’umwana.
Ibi yabisabye abagize Komite nyobozi y’imidugudu n’utugari by’umurenge wa Sovu, abakuriye inkeragutabara mu midugudu n’utugari bigize uyu murenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri uyu murenge, n’abagize Njyanama na Nyobozi by’uyu murenge.
SSP Gasangwa yabibasabiye mu nama y’umutekano yaguye y’uyu murenge yari yatumiwemo aba bagize ibi byiciro, iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Birembo.
Yabasabye kujya basobanurira abaturage ko umwana afite uburenganzira bwo kwandikishwa igihe avutse, ubwo kubaho, ubwo kuvuzwa, uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be, ubwo kurindwa ivangura, n’ubwo kurindwa gushimutwa.
Yakomeje ababwira ati:”Mujye mubasobanurira ko abana bafite kandi uburenganzira bwo kurindwa gucuruzwa, ubwo kugaragaza igitekerezo, uburenganzira bwo kuruhuka, n’ubwo kwidagadura.”
SSP Gasangwa yabwiye abo bagize ibi byiciro kurwanya ikintu cyose gishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa cyatuma bajya ku mihanda, aha akaba yarabasabye kujya bakangurira ababyeyi kwirinda amakimbirane n’intonganya babasobanurira ko biri mu bishobora gutuma abana bahunga iwabo bagahitamo kujya kwibera ku mihanda.
Yabasabye na none kurwanya imirimo itemewe kandi ivunanye ikoreshwa abana nko kubakoresha mu birombe, gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha, gusoroma icyayi no kwikorera imitwaro mu isoko.
Yababwiye kandi kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza kugira ngo harwanywe ubujura bwo mu ngo , ubw’amatungo, ndetse n’ibindi byaha muri rusange.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sovu, Hibukimfura Jean Pierre yagize ati:”Inzego z’ubuyobozi zibereyeho kuzuzanya. Gufatanya hagati yanyu bizatuma uburenganzira bw’umwana burushaho kubahirizwa, kandi bizatuma harwanywa ibyaha by’ubwoko bwose; bityo umutekano ukomeze gusigasirwa aho muyobora.”
Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abo bayobora ibyo byiciro, kandi abasaba kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.
RNP