• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Ubwanditsi 14 Apr 2016 POLITIKI

Umwami Kigeli, ari na we wa nyuma w’u Rwanda, ni umwe mu bimye ingoma bakayimaraho igihe kigufi cyane. Yahunze igihugu mu mwaka wa 1960, (Abanyarwanda babyita kubunda), Dominiko Mbonyumutwa aba Perezida, anatoresha Kamarampaka yo gukuraho burundu ingoma ya cyami.

Magingo aya, inkuru ni ikimenyabose ko uburyo uyu Mwami abayeho buhabanye cyane n’ubuzima bw’icyubahiro buteye ishema nk’ubw’umwami nyirizina yahoranye.

Mu nyandiko “Umwami utagira igihugu”, yanditswe na Ariel Sabar (Washingtonian 27/05/2013) yagaragaje imibereho mibi cyane y’umwami ubara ubucyeye, ubeshejweho no gufashwa kubona igaburo rimurenza umunsi asabirije, aho atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ntibyumvikana ukuntu nyuma y’imyaka 56 mu buhunzi, Kigeli akigeza ijambo kubanyarwanda, kandi ridafite ikintu nakimwe ribungura, ahubwo ribasubiza inyuma mu bumwe n’ubwiyunge bari bamaze kugeraho.

Iyo usoma ijambo Kigeli, yavuze muri iki gihe isi yose yifatanije n’u Rwanda mu kwibuka imbaga y’abanyarwanda yahitanywe na Jenoside wibaza niba Kigeli afite amakuru ahagije ku rwanda, hari aho avuga ngo « Mbabazwa cyane n’ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyacu, ndetse no kumva ko hari umunyarwanda ukicwa azira ubwoko bwe, ibitekerezo bye, aho akomoka cyangwa indi mpamvu iyo ariyo yose. » birababaje kubona Kigeli avuga amagambo nkaya aterekeranye ! ninde munyarwanda ukicwa azira ubwoko bwe nkuko kigeli abivuga ?

Birazwi ko bene aya magambo atoneka abanyarwanda, avugwa n’asize baruhekuye, tuziko ubu mu Rwanda ntawe uzira ubwoko bwe, ibitekerezo bye, aho akomoka cyangwa indi mpamvu iyo ariyo yose nkuko Kigeli abivuga. twese tuzi uko abahagaritse jenoside, bakirinze neza umutekano w’Abanyarwanda bose ntawe uhutajwe.

-95.png

Umwami Kigeli yaka imfashanyo

Abazi neza Kigeli bamuziho kugira ibitekerezo bishaje n’imyumvire nk’iy’abahezanguni bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, kandi bakifuza intambara kubanyarwanda.

Dore ijambo ry’umwimerere rya Kigeli muri iki cyunamo

Ndabaramukanya urukundo n’urukumbuzi rwinshi kandi mbifuriza kugira ubwihangane muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yo 1994 mu Rwanda n’ubundi bwicanyi byaduhekuye bugahitana inzirakarengane nyinshi.

Nk’umubyeyi wanyu nifatanije n’abanyarwanda bose mukababaro bafite muri ibi bihe.

Mu bihe nk’ibi twibuka abacu bazize ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu gihugu cyacu, birakwiye ko abana b’u Rwanda aho bari hose baharanira ubwumvikane no kubabarirana bityo bakirinda amacakubiri , ahubwo bakarushaho gukorera hamwe, kubahana no gukundanda, kuko aribyo muti nyakuri watuma dushobora kubana mu mahoro mu rwatubyaye n’ahandi hose.

Birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko kumena amaraso ari ukunyuranya nibyo Imana idushakaho nk’ibiremwa byayo; tugomba kwirinda kandi icyatuma u Rwanda rusubira mu miborogo nk’iyo muri 1994 n’ubundi bwicanyi bwagiye buba mu gihugu hose cyane cyane twirinda ibyabaye mu mamateka y’igihugu cyacu byatuzaniye ibyago bikomeye harimo:

Ubuhunzi, amacakubiri mu moko n’uturere no gutakaza umuco mwiza w’urukundo rwakimuntu byarangaga umunyarwanda. Mbabazwa cyane n’ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyacu, ndetse no kumva ko hari umunyarwanda ukicwa azira ubwoko bwe, ibitekerezo bye, aho akomoka cyangwa indi mpamvu iyo ariyo yose.

-2639.jpg

Ndahindurwa

Dusubize amaso imyuma maze turebe impamvu nkuru zatumye amahano nk’ariya n’ubwicanyi burenze urugero buba hagati y’abana b’u Rwanda; maze turusheho guharanira amahoro n’ubumwe kandi turwanye twese byimazeyo ko bitakongera kubaho. Ibihe turimo birasaba ko buri munyarwanda agomba kumva ko u Rwanda ari urwa twese, kandi ko dukwiye kurubanamo mu mahoro n’ubwumvikane nk’abavandimwe.

Ndabasaba gushyirahamwe tugaharanira indangakamere z’umuco mwiza ubereye abana b’ u Rwanda, tukabwizanya ukuri kubyabaye mu gihugu cyacu kugirango dushakire hamwe umuti nyawo watuma twubaka ejo hazaza heza habereye urubyiruko n’abadukomokaho bose.

Imana irinde u Rwanda rwacu n’ abarutuye.

Ndangije mbifuriza amahoro.

Bikorewe i Washington, kuwa 07/04/2016.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Ubusanzwe Kigeli yari impunzi muri Uganda afashwe neza Perezida Iddi Amin. Amini ahiritswe ku butegetsi mu 1978, Kigeli yahungiye muri Kenya afatwa neza na Paster Ezra Mpyisi, nyuma aza kumuhungishiriza muri Amerika.

Nanubu rero Mpyisi ahora agundagurana n’itahuka rya Kigeli, areba uko yagaruka mu Rwanda , leta y’uRwanda nayo ngo ihora yiteguye kwakira Kigeli mu byubahiro bye.

Ariko n’ubwo Mpyisi abona yuko bikwiye, abanyarwanda bavuga y’uko Kigeli yamaze kwangirika ntacyo yamarira igihugu n’abanyarwanda ko ahubwo aje yabasubiza inyuma mu bumwe n’ubwiyunge bari bamaze kugeraho.

Cyiza Davidson

2016-04-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa

Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa

Ubwanditsi 01 Jul 2017
Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 21 Jul 2025
Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 May 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Rud van nesterloy
    March 28, 20187:29 am -

    Kuri Wowe wanditse iyi nkuru CYIZA DAVIDSON

    maze gusoma imyandikire y’inkuru yawe kubwanjye nsanga hari icya biguteye
    kuko wasesenguye uganisha kucyo washakaga kugeraho kuko njye mbona warabaye nkumuntu uhimbira undi
    kuko se wenda uwo bahimbira atabasha no kunyomoza ibinyoma byawe
    dore rero inyandiko zawe uzandika ushaka ko zisomwa inama nakugiro ba umunyamwuga ureke gutwarwa no kubogama,
    vuga ibigomba kuvugwa, sesengura neza kandi wirinde ibinyoma no gesebanya
    Witwarwa ninyungu uriho uharanira ngo wibagirwe ejo hazaza
    koresha ubwenge bwawe kora ubushakashatsi bwawe neza kandi wirinde kuba igikoresho ahubwo ube umukozi wikinyamakuru ukorera

    Isubireho kuko ibi wanditse ntabwo ari byo

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uvira : Intambara iraca ibintu
Mu Mahanga

Uvira : Intambara iraca ibintu

Ubwanditsi 28 Sep 2017
Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura
Amakuru

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Ubwanditsi 23 May 2023
U Rwanda rufashe iya mbere mu mpinduka zigaragara mu mibanire mpuzamahanga.
POLITIKI

U Rwanda rufashe iya mbere mu mpinduka zigaragara mu mibanire mpuzamahanga.

Ubwanditsi 31 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru