Na: Tom Ndahiro
Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko nshinga na Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, bombi bishwe ku itariki ya 7 Mata 1994.
Hari hashize iminsi 100 babwiye umuryango w’abibumbye ko nibadatabara ngo bambure abicanyi intwaro mu Rwanda hazacura imiborogo.
Agathe Uwiringiyimana
By’umwihariko Kavaruganda yabonanye na n’uwari ukuriye MINUAR Jacques Roger Booh-Booh mu nzu yari atuyemo hafi ya Hotel Umubano-Merdien. Ikiganiro bagiranye uwo munsi cyari icyo kwereka LONI ko gutinda gushyirwaho kw’inzego z’ubutegetsi bw’inzibacyuho bizagira ingaruka mbi ukurikije uko yabonaga ibintu mu gihugu icyo gihe.
MINUAR Jacques Roger Booh-Booh
Kavaruganda, kimwe n’abandi bayobozi bakuru bari mu rwego rwe, yari yarahawe abasirikare na MINUAR bamurinda. Ariko, ibyo ntabwo byamubujije kumva ko umutekano we ku giti cye ntacyo wamumarira.
Joseph Kavaruganda
Hari umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wambwiye ko ingabo za MINUAR Kavaruganda atazishiraga amakenga kubera ko zitabashaga “kubuza urwaje”. Ngo yavugaga ko “ari nko kurindwa n’imishashara ihura n’izuba igashonga.” Ibyo yavugaga ntiyibeshye, Kavarugamda yishwe MINUAR yitwa ngo iramurinze.
Yabwiye Jacques Roger Booh-Booh, ko yarusimbutse kenshi, akagenda ashyira mu majwi abambari ba Prezida Habyarimana. Undi amusubiza ko nta bushobozi yari ifite bwo kureba niba ibyo avuga ari byo.
Icy’ingenzi muri icyo kiganiro ni uko Kavaruganda yabwiye umuyobozi wa MINUAR ko “iramutse yemeye kurinda umutekano we, ikamushyigikira”, muri Gashyantare 1994, yayobora umuhango wo kurahiza abaministiri n’abadepite batanzwe na Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana afatanije na Twagiramungu Faustin wari kuyobora guverinoma y’inzibacyuho yaguye.
Muri uko kwezi, Perezida Habyarimana yari kuba yagiye muri Cote d’Ivoire mu muhango wo guhamba uwahoze ayobora icyo gihugu witwa Perezida Houphouet Boigny.
Impungenge uwo mucamamza yari afite zari zifite ishingiro kubera ko nta munsi wahitaga i Kigali hadaturitse nibura grenade 15.
Ikindi ni uko ku itariki ya 5 Mutarama, abayoboke ba b’ishyaka CDR bateye ambasaderi wa Tanzania, witwa Dorah Mbezi bamuziza ko ngo akabya gushyigikira amasezerano y’amahoro ya Arusha.
Iryo shyaka ryari ryaragaragaje ko ridashaka amahoro ya Arusha nkuko byanditswe mu kinyamakuru Kangura mu bitongero10 bise “IBYO NTIBINDEBA, JYE NDI UMUSEDERI”.
Byasohotse muri Kangura No 46, Nyakanga 1993 (p.14) na Kangura No 47 Kanama 1993 (p.5)
Icyo kinyamakuru cyayoborwaga na Hassan Ngeze wari mu buyobozi bukuru bwa CDR cyanditse kigira kiti:
Muhutu wishubije ibyawe muri 1959 inyenzi zikimara guhunga u Rwanda, bivemo dore inyenzi zaje kubisubiramo nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga.
Muturage munyarwanda gira witegure gutegekeshwa ikiboko no gutanga imisoro yo gukiza inyenzi nk’uko amasezerano y’Arusha abiteganya.
Musirikari, ngabo y’u Rwanda tanga imbunda maze ushoke igishanga nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga.
Mucuruzi w’u Rwanda, wowe wagowe itegure kongerwa imisoro kugira ngo guverinoma irimo inyenzi izabone uko yishyura imyenda zafashe zigura intwaro zo gutera rubanda nyamwinshi nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga.
Minisitiri w’umuhutu, va mu murwa mukuru ujye gukorera i Byumba aho inkotanyi zishobora kuzagufata mpiri, nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga.
Munyarwanda ugendera muri taxi, itegure gukomeza kuzuza imifuka y’inyenzi, dore bene wazo barazamura ibiciro ubutitsa by’amatagisi zitaraza, dore ziraje mirongo ine azikuba kane.
Ngeze Hassan wari umuyobozi wa Kangura
Mukozi wa Leta, tanga ibiro ubise inyenzi nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga.
Bahutu mwese, mwitegure kuvurwa n’inyenzi zitareba inshinge zuzuye SIDA, dore ko amasezerano y’Arusha yazeguriye ubuzima.
Muhutu ugisinziriye, n’ubwo uzi ubwenge, witegure guhitanwa n’inyenzi nk’uko inyenzi Museveni yabigenje muri Uganda.
Nzirakarengane, mwitegure kubuzwa epfo na ruguru nk’uko amasezerano y’Arusha abiteganya.
Twibutse ko bitari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri abasederi n’ababashyigikiye bavuga ko badashaka amahoro. Na Perezida Juvenal Habyarimana ubwe ku itariki ya 15 Ugushyingo 1992 yivugiye ko amasezerano y’amahoro ya Arusha ari ibipapuro kandi ko yiteguye kuzamanukana n’Interahamwe ze.
Kandi koko Interahamwe zamanukiye ku bantu n’ubwo Habyarimana atariho.
Iyo nama yahuje Kavaruganda na Booh-Booh iba, Romeo Dallaire yari yaraye asabye abamukuriye i New York kumwongerera ingabo kuko ngo yari afite impungenge z’uko mu Rwanda umutekano ushobora kudogera kurushaho biturutse mu Burundi.
Icyo Dallaire atari azi ni uko n’iby’i Burundi byenyegezwaga n’u Rwanda kandi ibyategurwaga byateye umutingito ku isi.
Kuri iyo tariki ya 7 Mutarama, hari habaye inama y’abayobozi b’ishyaka MRND aba gisirikare n’Interahamwe itegura gukora ibintu bikomeye.
Ibyo iyo nama yateguraga ni ibiki? Yarimo ba nde? Kuki umugambi wa Kavaruganda utashoboye gushyirwa mu bikorwa? Ni bande bakoze nkawe bakaburira LONI mbere ya jenoside?
Kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/