Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, arayobora ibirori byo gusinyisha Sudani y’Epfo, nk’igihugu cya gatandatu kigize Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.
Uyu muhango urabera Dar es Salaam muri Tanzania aho Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir ari buwitabire.
Mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, yabaye tariki ya 2 Werurwe 2016, nibwo Sudani y’Epfo yemerewe kuba umunyamuryango mushya.
Kugeza ubu ibihugu bigize uyu muryango bibaye bitandatu, n’abaturage barenga miliyoni 162.
Sudani y’Epfo yasabye kuba umunyamuryango wa EAC nyuma yo kubona ubwigenge muri Nyakanga 2011, gusa ubusabe bwayo bwakomeje kudahabwa agaciro gakomeye kubera umutekano muke warangwaga muri iki gihugu, n’ibindi bibazo bikomeje kuyogoza iki gihugu kuva mu mwaka wa 2013.
Bamwe mu barwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo, bo banenze kuba iki gihugu cyaremeye kujya muri uyu muryango.
Aha ni mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu yabereye muri Tanzania, ubwo Sudani y’Epfo yemererwaga kuba umunyamuryango wa gatandatu (Ifoto/ububiko)
Abarwanya iki cyemezo bavuga ko ibihugu bisanzwe bigize uyu muryango, bigiye kugira iki gihugu isoko ryabyo cy’ubucuruzi, cyane ko cyo kikirimo kwiyubaka, ndetse ngo kikaba kidafite ibicuruzwa kizajyana muri ibihugu mu buryo bw’ubucuruzi.
Hejuru ya 80% by’ubukungu bwa Sudani y’Epfo, bushingiye kuri peterori.