• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu byaha bitanu byahamye Léon Mugesera harimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Mu byaha bitanu byahamye Léon Mugesera harimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Editorial 20 Apr 2016 Mu Mahanga

Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Léon Mugesera igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu yari akurikiranyweho.

Kuri uyu wa 15 Mata 2016, ni bwo Urukiko Rukuru rwasomye urubanza Dr Léon Mugesera wari umaze igihe kirekire aburana ku byaha ashinjwa bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mu byaha bitanu yaregwaga n’ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry’imfungwa zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Dr Mugesera yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bwagiye bugaragariza urukiko ko bigomba guhama Dr Mugesera hagendewe ku butumwa bukubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 buvugako ryuje ingengabitekerezo n’amagambo atoteza,asebanya byose bigamije umugambi wa Jenoside.

Kuva Urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi muri Mutarama 2013, Dr Mugesera ntiyegeze na rimwe yemera ibyo ashinjwa nk’ibyaha hagendewe ku ijambo yavugiye ku Kabaya kuko we yakomeje guhamiriza urukiko ko atemera neza ko ari ryo yavuze, asobanura ko uwarivuze yari agamije guhangana n’amashyaka ya politiki kubera ko ngo igihugu cyari cyamaze guterwa n’icyo yise umwanzi.

Ku bijyanye n’ibindi byaha bibiri birimo gucura no gutegura umugambi wa Jenoside n’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, urukiko rwabimuhanaguyeho ruvuga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha n’abatangabuhamya batanze byatuma Dr Mugesera ahamwa na byo.

Isomwa ry’urubanzwa rwa Mugesera ryatwaye amasaha atatu, Urukiko rumuhanisha gufungwa burundu nk’icyaha gikuru giteganywa n’amategeko y’u Rwanda ku byaha bikomeye nk’ibi.

-2678.jpg

Leo Mugesera akidegembya muri Canada

-2679.jpg

Mugesera n’abamwunganira mu mategeko

-2677.jpg

Mugesera akigezwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe

Ni icyemezo Dr Mugesera wari wakurikiraniye hafi iby’isomwa ry’urubanza rwe yahise avuga ko ajuririye, avuga ko uburo urubanza rwagenze bibangamiye bikomeye uburenganzira bwe bwo kugira urubanza ruboneye.

Yavuze kandi ko nta mutangabuhamya we n’umwe wumviswe yongeraho ko atarahawe umwanya na rimwe wo kugira icyo avuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha.

Dr Léon Mugesera yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Canada ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

2016-04-20
Editorial

IZINDI NKURU

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Editorial 07 Oct 2016
Perezida Kagame yagize icyo avuga k’ Ubufaransa bushaka kongera gukora iperereza  ry’Indege ya Habyarimana habazwa Kayumba

Perezida Kagame yagize icyo avuga k’ Ubufaransa bushaka kongera gukora iperereza ry’Indege ya Habyarimana habazwa Kayumba

Editorial 13 Oct 2016
Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Editorial 06 Jun 2016
Perezida Museveni yasuye ingabo za Tanzania zakomerekeye mu gitero cya ADF ku ngabo za Monusco

Perezida Museveni yasuye ingabo za Tanzania zakomerekeye mu gitero cya ADF ku ngabo za Monusco

Editorial 25 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UGANDA: Abakobwa Batonganye n’ Abayobozi b’ Ishuri Kubera Kwambara Imyenda Igaragaza ubwambure bwabo
Mu Rwanda

UGANDA: Abakobwa Batonganye n’ Abayobozi b’ Ishuri Kubera Kwambara Imyenda Igaragaza ubwambure bwabo

Editorial 02 Jun 2017
Twibeshye kuri Dr Christian  MARARA
POLITIKI

Twibeshye kuri Dr Christian MARARA

Editorial 21 Apr 2016
Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Editorial 07 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru