• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yashyikirije moto yibwe muri Uganda ba nyirayo

Polisi y’u Rwanda yashyikirije moto yibwe muri Uganda ba nyirayo

Ubwanditsi 20 Apr 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ikigo cyo mu gihugu cya Uganda gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuhinzi cyitwa (International Institute of Tropical Agriculture-Uganda-IITA) moto yacyo yibwe muri iki gihugu iza gufatirwa mu Rwanda.

Iyo moto yo mu bwoko bwa Yamaha ifite nomero ziyiranga UDX339Z yafashwe ku itariki 27 Werurwe na sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngarama, mu karere ka Gatsibo

Igikorwa cyo kuyihererekanya cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 19 Mata hagati y’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP), Anthony Kulamba n’abakozi babiri ba IITA ari bo Ochola John na Ruzindana Antony.

Bamaze kuyishyikirizwa, Ochola yagize ati:” Iyi moto yibiwe i Kabare ku itariki 16 Mata. Ku munsi wakurikiyeho twamenyesheje Polisi y’iwacu ko twayibwe maze itwizeza ko igiye kubikurikirana.”

Yakomeje agira ati:”Mu izina rya IITA ndashima cyane Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo gufata moto yacu twari twibwe ndetse ikaba inayidushyikirije.”

Ruzindana yamwunganiye agira ati:”Ikimara kwibwa twabimenyesheje umuyobozi wacu, ndetse mwizeza ko niba uwayibye yayijyanye mu Rwanda izafatwa nta kabuza. Nyuma y’ibyumweru bibiri yarampamagaye arambwira ati: ‘Ibyo wambwiye bibaye impamo moto yacu yafatiwe mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati:”Ndashima Polisi y’u Rwanda n’iki gihugu muri rusange kuko gifite inzego z’ubuyobozi zihamye zikora ibikorwa nk’ibi by’indashyikirwa ndetse n’ibindi bitandukanye.”

ACP Kulamba yavuze ko imikoranire myiza isanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda ari yo yatumye iyi moto ndetse n’ibindi bintu bifatwa hanyuma bigashyikirizwa ba nyirabyo.

Yongeyeho ko hari izindi moto eshatu na none zafatiwe mu Rwanda mu minsi ishize zibwe muri Uganda zizashyikirizwa ba nyirazo mu minsi iri imbere.

Yagize ati:”Kurwanya ibyaha ndenga mipaka bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu cyane cyane Polisi zabyo binyuze mu guhanahana amakuru yatuma hafatwa abafite imigambi yo kubikora cyangwa abamaze kubikora.”

ACP Kulamba yakomeje agira ati:”Umuntu wibiwe mu Rwanda ndetse n’ucyeka ko icyo yibwe cyazanywe mu Rwanda ajye abitumenyesha ku gihe kugira ngo tubikurikirane mu maguru mashya tubashe kubifatana uwakibye.”

Yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano birinda ibyaha muri rusange kandi baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma harwanywa ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

RNP

2016-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida

Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida

Ubwanditsi 25 Jul 2016
Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye

Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye

RUSHYASHYA 24 Aug 2026
Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266

Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266

Ubwanditsi 19 Apr 2023
Abanyeshuri 7000 babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko  rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Abanyeshuri 7000 babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 23 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya
Mu Rwanda

Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya

Ubwanditsi 21 Jun 2017
Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ebyiri zipakiyemo ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ebyiri zipakiyemo ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 01 Nov 2016
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde
POLITIKI

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Ubwanditsi 09 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru