Imitungo y’igiciro mu mujyi wa London mu Bwongereza yashyizwe ku isoko, gusa yateje urujijo nyuma yo gusanga ishobora kuba ifite aho ihuriye na Kayumba Nyamwasa wahunze ubutabera bw’u Rwanda.
Nyamwasa bivugwa ko yaba yaraguze iyo mitungo igizwe n’inzu ndende yo guturwamo n’abantu benshi, mu 2002 ubwo yari umu General uri mu kazi akaba n’umunyeshuri mu Bwongereza.
The New Times ivuga ko uwo mutungo waje kwandikwa k’uwitwa Edward Mugisha uzwi mu gucunga imitungo y’abantu bahunze, hagamijwe guhisha nyirayo.
Muri icyo gihe Mugisha yari umunyeshuri, ku buryo nta soko ifatika y’amafaranga yari gutuma atunga inyubako nk’iyo i Londres, ikintu cyateje urujijo hibazwa aho yakuye ubushobozi bwo kuyigura.
Iyo nyubako iherereye ku muhanda wa Vestry mu murwa mukuru w’u Bwongereza, Londres,[76 Fearnley House, Vestry Road, London, SE5 8JR] ifite agaciro ka £ 375,000, ni ukuvuga hafi 410,578,273 Frw.
Ikigo gikomeye cya Foxtons Group gikora ibijyanye n’inyubako, nicyo cyari cyahawe gukurikirana igurishwa ry’iyo nyubako ku ruhande rw’umuguzi.
Ubwo ngo cyegerwaga, icyo kigo cyatangaje ko hari gushakishwa ibimenyetso ku gushidikanya gushingiye kuri uwo mutungo.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Foxtons, Nicky Chute, yagize ati “Nitubona ibintu bishidikanywaho, dufite inshingano yo kubitangaho amakuru, ubuyobozi bukabikoraho iperereza.”
Kayumba Nyamwasa
Kayumba Nyamwasa yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Source: Igihe