Nyuma y’amezi asaga 7 Intumwa Dr Paul Gitwaza amaze aba hanze y’u Rwanda avuga ko yari yaragiye mu ivuga butumwa, hakumvikana amakuru y’uko yahunze igihugu, kuri iki cyumweru yamaze impungenge abakristo be ababwira ko nta kibazo na kimwe afitanye na Leta y’u Rwanda.
Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2016 mu rusengero rwa Zion Temple rwo mu Gatenga, Apotre Paul Gitwaza yarahiye mu izina ry’Imana isumba byose abivuga akomeje ko atigeze ahunga igihugu kuko niyo haba hari ibibazo afitanye na Leta, umwanzuro ngo utari uwo guhunga ahubwo yari kuguma hamwe akabanza akabikemura.
Nyuma yo kujya hanze y’u Rwanda agasangayo umuryango we wose (umugore n’abana) bamwe mu bakristo ba Zion Temple kimwe n’abandi benshi bo mu yandi matorero bagize impungenge z’uko yaba atazagaruka mu Rwanda ahanini bashingiye ku kuba ngo hari ibibazo afitanye na Leta y’u Rwanda.
Gitwaza yabamaze impungenge ababwira ko yari mu ivugabutumwa ndetse ko mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, umugore n’abana nabo ngo bazaza mu Rwanda kuko abana be biga hanze bagiye kujya mu kiruhuko.
Ese ibyo bibazo bivugwa ko Apotre Gitwaza yaba yari afitanye na Leta ni ibihe?
Nubwo nyiri ubwite Apotre Gitwaza atigeze agira byinshi abivugaho ndetse na Leta y’u Rwanda ikaba itarigeze itangaza ko yaba ifitanye ibibazo na Apotre Gitwaza, mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, Apotre Paul Gitwaza yanenze abadepite ko bakuye interuro “Imana isumba byose”mu itegeko Nshinga,ibyo bikaba ngo byaratumye ahinda umushyitsi nkuko yabishyize mu itangazo yanditse.
Kubera ibyo yatangaje akavuga ko atabyishimiye, nyuma yaho nibwo hatangiye kuvugwa ko ashobora kuzabiryozwa bituma kujya hanze kwe no kugumayo byitwa ko yahunze igihugu.
Ejo ku cyumweru yagize ati : Muri iki gitondo,ndagirango mbabwize ukuri, ni ukuri kw’Imana ntabwo nahunze(igihugu),uwakubwiye ko nahunze yarakubeshye uko niko kuri kose, n’uwakubwiye amagambo ngo yarahunze yarakubeshye. Gusa ndabimenyereye kuva mu 2000 iyo ngiye ngatinda bavuga byinshi ariko naza bagaceceka. Bakozi b’Imana turi mu murimo.
Apotre Paul Gitwaza yavuze ko muri gahunda ye yari kuzamara umwaka wose aba hanze y’u Rwanda ariko kubera ibyavuzwe byinshi kuri we ko yahunze igihugu akaba yahisemo kugaruka mu Rwanda kugirango abinyomoze.
Yiyeretse abakristo be abasaba kwamamaza iyo nkuru y’uko yagarutse kandi adafitanye ikibazo na kimwe na Leta. Yashimiye cyane abakristo be bagumye mu rugo muri Zion Temple ashimira n’abandi bari baragiye ariko bakaba bagarutse kubera ko nawe yagarutse avuga ko ibyo ari ibintu bisanzwe mu bantu.
Ku bijyanye n’abibaza impamvu yagiye hanze y’igihugu akajyana n’umuryango we wose, yavuze ko Intumwa ubusanzwe akazi kayo ari ugushinga amatorero hirya no hino ku isi bityo kuba mu murimo w’Imana yari kumwe n’umuryango we bikaba byari bikwiye kubashimisha aho kubateza impagarara.
Yavuze ko mu mezi asaga 7 amazeyo amaze gutangiza amatorero menshi muri Amerika no mu Burayi ndetse no muri Israel bakaba bafiteyo ishami. Yavuze kandi uburyo byamugoye kuza gushyingura mukuru we Bishop Ruben Kajabika uherutse kwitaba Imana apfiriye mu Burundi akaba ariwe wafashije Zion Temple kubona ibyangombwa muri icyo gihugu.
Yagize ati: Ndabashimira ko mwagumye mu rugo ndashimira abakozi b’Imana abapasiteri aba Bishops, bagumye mu rugo turashimira n’abakristo mwagumye mu rugo n’abandi ko mwagarutse, bibaho ko umuntu agenda ariko akongera akagaruka, ngo amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho, mwakoze ko mwagarutse iwanyu mu mbeho,muze mu bushyuhe bw’Imana.
Ndabizi ko kugenda kwanjye kwazanye ibintu byinshi amagambo n’ibigambo byinshi niko bimera niko abantu bamera kuko umuntu yishakira ibibazo yarangiza agashaka igisubizo kandi akacyamamaza. Ibinyamakuru, abantu ngo narahunze .
Ese kuki Apotre Gitwaza akunze kugaruka cyane mu Itangazamakuru kandi avugwaho ibintu bitari byiza?
Ubwo yavugaga kuri iki kibazo,Apotre Paul Gitwaza yavuze ko itorero Zion Temple ririmo kwaguka cyane ugereranyije n’igihe ryatangiriye, ibyo bigatuma hari abanyamadini n’abakristo benshi bagirira ishyari Zion Temple n’ubuyobozi bwayo bukuriwe na Apotre Paul Gitwaza bitewo no kuba ari gufungura amatorero menshi ku migabane itandukanye mu gihe bo mu myaka myinshi cyane bamaze batari babigeraho.
Apotre Gitwaza Paul
Apotre Gitwaza yatangaje ibyo abikomeje ku kuba hari abakristo bo mu yandi matorero ya hano mu Rwanda ngo bagiye mu matwi y’abakristo ba Zion Temple bakabaca intege babumvisha ko Apotre Gitwaza atazagaruka mu Rwanda kubera ibibazo ngo afitanye na Leta. Hari benshi mu bakristo ba Zion Temple bumvise ibyo bihuha babifata nk’ukuri bamwe bayivamo bigira mu yandi matorero.
Iby’uko abakristo b’andi matorero bibaza impamvu Zion Temple yaguka umunsi ku wundi, mu myaka itambutse nabwo Apotre Gitwaza yabivuzeho avuga uburyo Kiliziya Gaturika yamusanze ikamuneka ngo irebe niba nta zindi mbaraga zimukoresha kuko abakristo bayo bajyaga kubwinshi muri Zion Temple. Icyo gihe Papa Yohana Pawulo II ngo yamubajije impamvu afite abakristo benshi mu gihe gito amaze atangije itorero, amubaza n’ibindi bibazo bigera ku 120.
Source: Inyarwanda