Bahame Hassan wayoboraga Akarere ka Rubavu akava kuri uyu mwanya yerekeza mu gihome kubera ibyaba bya ruswa yakekwagaho, akaza kugirwa umwere, akarekurwa;
Na Kangwagye Justus wayoboraga Akarere ka Rulindo ariko ntiyemererwe kongera kwiyamamaza kuko yari arangije manda ebyiri adashobora kurenza, nk’uko biteganywa n’itegeko;
Bahawe imyanya muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), no mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) nk’uko tubikesha Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri , yateranye kuri uyu wa Gatatu.
Bahame yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri MINALOC, Kangwagye agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza Abaturage Ubuyobozi muri RGB.
Jackline Kamanzi wari umaze agahe gato agizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yasubijwe mu Nama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku mwanya yahozeho w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Umutoni Gatsinzi Nadine, ni we wahise agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, nk’uko Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri rikomeza ribigaragaza.
Abandi bashyizwe mu myanya mishya muri Guverinoma ni:
Kalisa Edward Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo rusange muri RGB. Yari asanzwe ashinzwe siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo. Hari kandi,
Ningabire Yves Bernard wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzuma bikorwa muri MINALOC,
Bahame Hassan na Kangwagye Justus
Maj. Nzaramba Pascal wagizwe Umuyobozi ushinzwe imirimo ku Bibuga by’Indege mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri/RCAA, na
Sibomana Pierre Célestin wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera abakozi ubushobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta/RPPA.
Umwanditsi wacu