Abanyeshuri 82 biga mu kigo cyitwa Centre Islamique d’Enseignement Secondaire de Kigali(CIESK) , yiyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Ibi byatangajwe na bamwe mu banyeshuri ndetse n’uwari ahagarariye umuyobozi, Bwana Amani Banzubaze nyuma y’igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye muri iri shuri ku itariki 29 Mata , aho bari basuwe n’itsinda ry’abapolisi bavuye mu gashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-narcotics Directorate) kabarizwa mu ishami ryayo ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).
Bwana Banzubaze yagize ati:” Umuyobozi nyawe ni ureberera abo ashinzwe, akabarinda icyo ari cyo cyose gishobora kubavutsa ahazaza heza. Iyo atabikoze, aba atandukiriye inshingano ze.”
Yagize na none ati:”Gushyiraho ingamba zituma abanyeshuri bacu batishora mu biyobyabwenge bizatuma bigirira umumaro ubwabo, imiryango yabo, ndetse n’Igihugu muri rusange.”
CIESK yigwamo n’abanyeshuri bagera kuri 700, ikaba iri mu kagari ka Mumena, mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge.
Banzubaze yashimye imikoranire myiza irangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ibigo by’amashuri mu kurwanya ibiyobyabwenge ibaha ubumenyi mu kurwanya ibindi byaha ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza h’abanyeshuri.
IP Daniel Nsabimana wo mu gashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-narcotics Directorate) , yakanguriye abo banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge nk’urumogi, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.
Nyuma yo kubasobanurira no kubereka bimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane mu Rwanda, yabasobanuriye ko ibikorwa by’ababinyoye bihungabanya ituze rya rubanda, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya ndetse n’ibindi byaha birimo icuruzwa ry’abantu n’ibindi,….
Yagize kandi ati:”Ntushobora gutsinda mu ishuri unywa ibiyobyabwenge. Mugomba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”
IP Nsabimana yarangije asaba kandi urwo rubyiruko kujya rusobanurira rugenzi rwarwo ndetse n’abandi bantu muri rusange ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi bakabakangurira kubyirinda batibagiwe no kujya batungira agatoki Polisi aho babonye ababinywa n’ababicuruza.
RNP