Amakuru Rushyashya yatohoje avugako Me Bernard Ntaganda umuyobozi w’ishyaka PS- Imberakuri igice kiyobowe na we yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya mbere Gicurasi 2016, aza kurekurwa nyuma ya saa sita.
Nyirabayazana ni amacakubiri yongeye kwaduka muri iri shyaka ashingiye ku mutungo w’ishyaka. Amakuru avuga ko Me Bernard Ntaganda aho afunguriwe yaguze imodoka ihenze mu mutungo w’ishyaka wari kuri compte watanzwe n’ihuriro rigizwe na PS-Imberakuri igice cya Ntaganda, PDP-Imanzi ya Mushayidi Deo na FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, yahawe nk’umukandida Perezida muri 2010, ubwo basinyanaga ubufatanye nayo mashyaka mu Buholande.
Ibi byo kwigabiza umutungo w’ishyaka ngo Me Bernard Ntaganda yabyigabije atagishije inama abo basangiye ibibazo harimo na Mwizerwa sylver (trésorier) bari bafunganye, uyu ngo kuva yafungurwa akaba atarongeye kwegera umutungo w’ishyaka basize.
Aribwo uyu Mwizerwa yitabaje ihuriro ( Alliance) rikorera i Kigali, rihuriwemo na PS-Imberakuri igice cya Ntaganda, PDP-Imanzi ya Mushayidi Deo na FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, ngo ribe umuhuza mu bibazo abayoboke bafitanye na Me Ntaganda.
Ihuriro ryatumiye inama yo guhuza Me Ntaganda na Mwizerwa n’abandi bayoboke barega Ntaganda kubarira umutungo, icyari kigamijwe ni ubwiyunge, kubirebana n’ibibazo bamurega birimo iby’ umutungo w’ishyaka ngo yigabije, ntagire icyo abaha kandi nabo bafite ibibazo birimo ibyo kwishyura amazu n’ibindi…
Me Bernard Ntaganda
Iyi nama yagombaga kubera kuri Hotel Novotel ku kacyiru mu byumweru bibiri bishize, ariko Me Ntaganda ntiyayibonekamo, mugihe Mwizerwa Sylver na bagenzibe bitabiriye iyo nama baganira nayo mashyaka. Ibyo Me Ntaganda ngo yabifashe nko kumwandagaza imbere y’ihuriro, bituma nawe ategura inama yo kwirukana Mwizerwa mu ishyaka.
Mwizerwa Sylver
Mukiganiro Rushyashya yagiranye na Mwizerwa Sylver kuri Telefonye ye ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ko afitanye ikibazo na Me Bernard Ntaganda, ahubwo yavuzeko bo batamera nkawe wagiye mu itangazamakuru kubavugaho bintu bitaribyo ko bakoranye na Polisi ngo bage gusenya inzu ye no kumenagura imodoka ye n’ ibikoreshobyo mu nzu.
Twagerageje kuvugana na Me Bernard Ntaganda ntiyitaba Telefone ye.
Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano bamenye aya makuru bajya kuburizamo iyi nama itemewe yagombaga kubera murugo kwa Ntaganda i Nyamirambo, amakuru avuga ko abapolisi 4 bahageze bakomanze umuzamu yanga kubakingurira biba ngombwa ko umwe mu bapolisi yurira igipangu akingurira bagenzi be.
Hari amakuru avuga ko muri icyo gitondo Polisi yinjiye mu nzu irasaka itwara ibirango by’ishyaka PS- Imberakuri ndetse n’inyandiko zayo.
Protais Niyitegeka yemeje ko mu ma saa tatu za mu gitondo igipolisi cyatwaye Me Bernard Ntaganda n’umukobwa we Scovia Uwamahoro.
Ibi bikaba byarakozwe mu mpamvu z’umutekano wabo kuko nyuma baje kurekurwa.
Aya makuru ariko yahakanywe n’igipolisi cy’u Rwanda, mu kiganiro n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yagiranye n’Ijwi ry’Amerika mu ma saa Sita z’amanywa zibura iminota mike yavuze ko ayo makuru y’itabwa muri yombi ry’umuyobozi wa PS Imberakuri ari mashya kuri we.
Alexis Bakunzibake
Mukabunani Christine
Hari amakuru twamenye avuga ko Mwizerwa Sylver na bagenzi be ubu bari kuzenguruka muri z’Ambasade zose zikorera mu Rwanda bababwira ko Me Bernard Ntaganda ya guzwe na Leta y’u Rwanda, ko atakiri muri Opposition, ibi rero bishobora gutuma PS-Imberakuri icikamo ibice bine : Igice cya Me Bernard Ntaganda, icya Mukabunani Christine, icya Alexis Bakunzibake ukorera muri Congo nicya Mwizerwa Sylver. Ni ukubitega amaso.
Cyiza Davidson