Bamwe mu bayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo biyemeje gufasha Perezida Jacob Zuma ngo ashobore kwishyura amafaranga y’igihugu yakoresheje ku nyungu ze bwite.
Nk’uko bitangazwa n’ibitangaza makuru bitandukanye muri Afurika y’Epfo ubuyobozi bwa ANC bwamaze gutangaza yuko buzashyiraho ikigega cyo gufasha Zuma kwishyura amafaranga y’igihugu urukiko rwamutegetse ni iya Mpumalanga, Free State, North West na Ehlanzen.
Perezida Jacob Zuma w’imyaka 73 y’amavuko akurikiranweho kuba yarakoresheje amafaranga y’igihugu kuvugurura inyubako ye bwite iri mucyaro
iwabo Nkandla muri Kwazulu Natali. Ubutegetsi buvuga yuko iyo nzu yasanwe kubera impamvu zo gucunga neza umutekano w’umukuru w’igihugu ariko umuvunyi mukuru, Thuli Madonsela akavuga yuko ataribyo.
Raporo y’umuvunyi mukuru yasohotse muri 2014 igaragaza yuko atari ukuri kuko hari bimwe byakozwe kuri iyo nyubako bitajyanye n’umutekano wa Perezida. Madonsela agatanga urugero rw’ibiraro by’inka byubatswe, inzu y’imyidagaduro itandukanye harimo n’aherekanirwa za filimu (amphitheater), sale yo kwakiriramo abashyitsi, ibirugu by’inkoko kimwe n’ahakorerwa imyidagaduro yo koga (swimming pool), ariko abo ku ruhande rwa Zuma bakavuga yuko iyo swimming iri mu bijyane n’umutekano ngo kuko ishobora kwifashishwa kuzimya inkongi y’umuliro !
Ibiro by’umuvunyi mukuru bivuga yuko isanwa ry’iyo nyubako bwite ya Zuma ryatwaye leta akayabo kangana n’amadolari miliyoni 16 ($16), bitegeka Perezida Zuma yuko yakwishyura nibura $ 680,000) ya byabindi byakozwe ariko bitajyanye n’umutekano w’umukuru w’igihugu.
Mu mpera z’ukwa gatatu urukiko rushinzwe itegeko nshinga rwarateranye, abacamanza bose uko ari 11 banzura yuko Perezida Zuma yasuzuguye bamuha igihano cyo kugawa anategekwa yuko agomba kwishyura ayo mafaranga bitarenze iminsi 105.
Aha rero niho bamwe mu bayobozi ba ANC batangiye ibyo byo gushakisha uko bakusanya amafaranga ngo bagoboke Zuma yishyure kuko atishyuye yaba ari mu mazi abira, birimo no kuba yakurwaho icyizere.
Perezida Jacob Zuma
Amakuru afatika agaragaza yuko ibi nabyo by’abo muri ANC gushaka kugoboka Zuma ngo bamufashe kwishyura ayo mafaranga,yakoresheje bujura, bishobora kuzateza ibindi bibazo kuko hari bamwe muri iryo shyaka usanga batabishyigikiye.
N’umunyamabanga mukuru wa ANC ku rwego rw’igihugu, Gwede Mantashe, avuga yuko ubwo buryo bwo gushaka kugoboka Zuma bufite inenge ngo kuko buhera hejuru bujya hasi, akavuga yuko ari bibi cyane ubuyobozi bwa ANC ku rwego rw’intara gutegeka ibyo ubwo hasi (branches) kugendera ku byifuzo byabwo.
Inyubako za Nkandla, zazaniye Zuma ibibazo ashobora kutazikuramo
Kayumba Casmiry