Itsinda ryavuye mu gihugu cya Sudani y’Epfo riyobowe n’umujyanama wa Perezida wa Sudani mu by’ubukungu, Aggrey Tisa Sabuni basuye ikigo gishinzwe isoko ry’mari n’imigabane mu Rwanda (CMA), bashima Leta y’u Rwanda ku ruhare yagize mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu.
Uwari uhagarariye iryo tsinda, Sabuni yashimiye CMA ndetse n’u Rwanda muri rusange, yagize ati “Ndashima by’umwihariko Leta y’u Rwanda ku guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane no mu gutanga amahirwe ku bigo bitandukanye ngo biryifashije bibona imari ndetse no gufasha abantu batandukanye gukoresha iri soko mu kwizigamira no kwiteza imbere muri rusange.
Yongeyeho ati “Nta gihugu cyigeze gitera imbere kidafite ubushobozi bukomeye mu nzego zitandukanye harimo ubuzima, uburezi n’ubukungu kandi ntidushobora kubigeraho tutifashishije inshuti zacu nk’u Rwanda, akaba ari nayo mpamvu yatumye twinjiye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) twashakaga kuzamura ubukungu bwacu n’ubucuruzi kuko ikibazo cy’ubushobozi buke ari imbogamizi idukomereye muri Sudani ya majyepfo bitewe ni mpamvu za mateka.”
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe iby’imari n’imigabane mu Rwanda (CMA), Eric Bundugu yasobanuriye abari bagize iryo tsinda amavu n’amavuko ya CMA imbogamizi bagiye bahura nazo ndetse n’ibyo bamaze kugeraho kuva CMA ishinzwe.
Bwana Bundugu yagize ati “Isoko ry’imari n’imigabane rizakomeza kwaguka kuko benshi bahabona inyungu y’igihe kirekire haba ku mari cyangwa ku mpapuro mvunjwafaranga (bonds) zaguzwe. Byitezwe kandi ko iri soko rizakomeza kugira uruhare mu kongera ubukungu mu Rwanda no mu karere.”
Inshingano z’ingenzi za CMA harimo gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, gutegura imishinga ya politiki yerekeye isoko ry’imari n’imigabane, kugira inama Guverinoma kuri politiki yerekeranye n’isoko ry’imari n’imigabane, kuzamura imyumvire y’abaturarwanda ku bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane no kuriteza imbere, gushyiraho gahunda z’ibikorwa no gukora ubushakashatsi kugirango CMA irusheho kuzuza inshingano zayo.
Mu bindi harimo gushyiraho amahame n’amabwiriza arebana n’isoko ry’imari n’imigabane, gushyiraho amabwiriza agenga ubucuruzi bw’imari n’imigabane,hakurikijwe itegeko rigenga isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, gucunga no kugenzura ibikorwa byose by’ubucuruzi bw’imari n’imigabane kugirango hashimangirwe imyitwarire ikwiye ku isoko ry’imari n’imigabane.
Magnifique MIGISHA