• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»IGP yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake anarusaba kuzagira uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

IGP yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake anarusaba kuzagira uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Editorial 01 Jun 2016 Mu Mahanga

​Ubwo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagiranaga inama n’ urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCPO) 52 ruhagarariye uturere twose tw’u Rwanda n’abayobozi barwo ku rwego rw’Igihugu kuwa kabiri tariki ya 31 Gicurasi; yarushimiye ubufatanye bwarwo mu gucunga umutekano w’abanyarwanda, anarusaba kuzagira uruhare rufatika mu migendekere myiza y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kizasozwa n’isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.

Akaba yarubwiye ati:”Ibyo mukora mu guharanira ko abaturarwanda bagira umutekano ni ibyo kwishimira, ariko murasabwa kongeramo imbaraga mugakomeza guharanira ko igihugu cyanyu kigira umutekano urambye, mukarushaho kurangwa n’ikinyabupfura, guhanga udushya, gukorera hamwe no guhanahana amakuru byihuse.”

Yanasabye urwo rubyiruko kurushaho gukorana n’itangazamakuru, cyane cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga zabahuza n’abanyarwanda hagamijwe ko buri wese yumva uruhare rwe mu kubungabunga umutekano wo soko y’iterambere ry’igihugu .

IGP yakomeje agira inama uru rubyiruko gukoresha amatorero atandukanye harimo abahimba imivugo, indirimbo, amakinamico n’ibindi mu gukangurira abaturage gukumira ibyaha.

Yakomeje agira ati:” Mu matariki ya mbere y’ukwezi gutaha, tuzizihiza isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, uyu munsi ukazabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi. Mwe nk’abafatanyabikorwa bacu rero, turabasaba kuzagira uruhare rukomeye mu bikorwa biteganyijwe muri icyo cyumweru.”

Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’uru rubyiruko Kangwagye Justus, yavuze ko mu gihugu cyose urubyiruko rwiyemeje kuzafata iya mbere, rukagira uruhare mu bikorwa bizaranga iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, cyane cyane rurushaho gukangurira abanyarwanda kurengera uburenganzira bw’ubwana no kumurinda ihohoterwa.

Yagize ati:”Twiyemeje kurenga ubukangurambaga gusa, ahubwo twe ubwacu tukazagira uruhare mu kumenya abana bataye amashuri, tukamenya impamvu ibibatera, tukanarebera hamwe uko basubira kwiga.”

Muri iyo nama, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, akaba ari nawe muhuzabikorwa w’ibiteganyijwe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi (Police week), Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, , yavuze ko mbere y’uko hizihizwa iyi sabukuru hazabanza icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi; muri icyo cyumweru abapolisi n’abaturage bakazahurira mu bikorwa bitandukanye bizakiranga.

Hakazibandwa cyane ku kurengera uburenganzira bw’umwana, dore ko n’insanganyamatsiko igira iti:”Duhagurukire hamwe turwanye ihohoterwa rikorerwa abana.”

Akaba yagize ati:”Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi giteganyijwe guhera tariki ya 10 kugeza kuya 16 Kamena, kikazatangizwa n’umunsi murikabikorwa bya Polisi y’u Rwanda no gutangiza ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Ubu bukangurambaga buzabera muri Sitasiyo yatoranyijwe muri buri karere no muri buri ntara n’umujyi wa Kigali. Ku rwego rw’Igihugu, iki cyumweru kizatangirizwa i Remera, ku cyicaro cya Polisi y’umujyi wa Kigali (Kigali Metropolitan Police Headquarters”.)

Yabwiye urwo rubyiruko ko intego y’iki cyumweru ari ukwerekana akamaro k’ubufatanye n’abaturage mu gutahura, gukumira no kurwanya ibyaha, gukangurira abaturage uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kongera uburyo n’imbaraga mu gutanga serivisi nziza no kugeza ku bagenerwabikorwa ibibakorerwa.

Yababwiye ko muri icyo cyumweru hazanibandwa ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge no kubungabunga umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka.

RNP

2016-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Editorial 11 Feb 2025
Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Editorial 17 May 2016
Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni  78

Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni 78

Editorial 08 Jul 2016
Uganda: Gen Kale Kayihura arabarizwa I Nairobi

Uganda: Gen Kale Kayihura arabarizwa I Nairobi

Editorial 05 Nov 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru