• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ngororero: Abaturage 2000 basobanuriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano nyuma w’umupira w’amaguru wabahuje na Polisi

Ngororero: Abaturage 2000 basobanuriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano nyuma w’umupira w’amaguru wabahuje na Polisi

Editorial 02 Jun 2016 Mu Mahanga

​Abamotari bo mu karere ka Ngororero basabwe kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya nk’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 29 Gicurasi na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano, nyuma y’umupira w’amaguru wabahuje n’Abapolisi bakorera mu karere ka Ngororero.

Iyo nama yabereye mu murenge wa Ngororero, akagari ka Nyange aho abaturage bagera ku 2000 barimo abamotari bibumbiye muri Cooperative de Taxi Motos –Ngororero (COTEMO) bitabiriye uwo mukino wararangiye impande zombi zitsindanye igitego kimwe ku kindi.

Imikino ni bumwe mu buryo Polisi y’u Rwanda inyuzamo ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya.

IP Minani yasabye abo baturage baje kureba uwo mukino kuba ijisho ry’umuturanyi batanga amakuru yatuma hakumirwa ibyaha ku gihe, ndetse hakaba hanafatwa uwamaze cyangwa ufite imigambi kubikora.

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, maze abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.

IP Minani yasabye abo banyamuryango ba COTEMO kubahiriza amategeko y’umwuga wabo harimo kubahiriza ibyapa byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kutayitwaraho umugenzi urenze umwe, kuyitwara ku muvuduko wagenwe, kwambara ingofero yabugenewe (casque), kandi bagahaguruka ari uko umugenzi batwaye na we amaze kuyambara.

Yababwiye ko gukoresha terefone batwaye moto nko kwitaba uyibahamagayeho cyangwa kuyihamagaza ubwabo biri mu bishobora gutuma bakora cyangwa bagateza impanuka, maze abasaba kubyirinda.

Umuyobozi wa COTEMU, Bagabo Védaste yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera gusabana na bo binyuze mu mukino kandi asaba byajya biba kenshi. Yanasabye bagenzi be kubahiriza amategeko y’umwuga wabo.

RNP

2016-06-02
Editorial

IZINDI NKURU

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Editorial 02 Jul 2019
Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Editorial 07 Oct 2016
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Editorial 31 Aug 2021
Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 06 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwayi bane ba COVID-19 bagaragaye mu Rwanda, umubare w’abanduye ugera kuri 40
HIRYA NO HINO

Abarwayi bane ba COVID-19 bagaragaye mu Rwanda, umubare w’abanduye ugera kuri 40

Editorial 26 Mar 2020
RNC ikomeje kwivamo nk’inopfu, uko Kayumba akomeje gufatanwa igihanga cya Rutabana
INKURU NYAMUKURU

RNC ikomeje kwivamo nk’inopfu, uko Kayumba akomeje gufatanwa igihanga cya Rutabana

Editorial 24 Feb 2020
Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Editorial 06 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru