• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2016 Mu Mahanga

Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 94 y’amavuko yabanye n’umwami Kigeli V Ndahindurwa ibi yabitangaje nyuma yaho kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2016, ishyaka rya Democratic Green Party ryasabye Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka byose bagafasha umwami Kigeli V Ndahindurwa agataha akava mu buhungiro.

Uyu mwami wa nyuma u Rwanda rwagize akaba yarirukanywe na Parmehutu mu mwaka w’1961 ubu akaba yaraheze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

-16.gif

Frank Habineza

Nk’uko byatangajwe na Dr Frank Habineza uyobora ishyaka rya Democratic Green Party, bamenyesheje Leta y’u Rwanda ko komite nshingwabikorwa y’iri shyaka yagize umwiherero tariki 21 na 22 Gicurasi 2016, bakaza gusanga umwami Kigeli uri mu buhungiro agomba guhabwa ibyo amategeko ateganyiriza abigeze kuba abakuru b’igihugu cy’u Rwanda.

-2846.jpg

Pastor Mpyisi yemeza ko ubwumvikane hagati ya perezida na Kigeli v aribwo bwatuma ataha / photo internet

Mu kiganiro kigufi pastor Ezra Mpyisi yagiranye na Radiyo Ubuntu Butangaje (Amazing Grace Radio), Pasteri Ezra Mpyisi yatangaje ko impamvu Kigeli V adataha biterwa n’uko yagiye ari Umwami kandi u Rwanda narwo ubu rukaba rufite Perezida bityo ko ibyo bitakoroha mu gihe bose bayoboye u Rwanda ahubwo ko bisaba ubwumvikane hagati yabo bombi (perezida wa repubulika na Kigeli v Ndahindurwa).

Mpyisi yagize ati “ none reba uriya yabaye umwami w’u Rwanda, ubu naho hariho perezida w’u Rwanda, si amazina gusa ubundi ni ubutegetsi. Nonese babana mu Rwanda bate”?

Umunyamakuru amubajije ku kuba leta y’u Rwanda ivuga ko Kigeli v yatahuka nk’abandi banyarwanda muri rusange akaza mu gihugu cye, Mpyisi yasubije ati “ iryo ni ikosa rya leta, nabwiye leta ko iri mu ikosa”.

Icyakora Mpyisi avuga ko inama yatanga ari uko Perezida wa repubulika na Kigeli bo ubwabo bumvikanye aribwo yataha.

Yagize ati “ inama najya, bariya babiri bumvikanye nibwo Kigeri yataha”, icyakora kuba yataha akaza ari umwami, Mpyisi avuga ko ibyo ari ubwumvikane bwabo naho we ntacyo yabivugaho. Ati “ ibyo ngibyo nibo bafite uko babikora”.

Naho kubavuga ko kuba Kigeli v Ndahindurwa yataha maze ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bukiyongera, we avuga ko ibyo byaturuka kuri Kigeri na perezida hamwe n’Imana. Mpyisi ati “ ikibazo ni icy’ Umwami na perezida… ni bicare baganire”.

-2847.jpg

Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Mpyisi ubusanzwe ni umupasiteri mu Itorero ry’ Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yanabaye Umujyanama wa Mutara wa III Rudahigwa.

Umwanditsi wacu

2016-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amatora : Hari abaturage batarabona ikarita y’itora

Amatora : Hari abaturage batarabona ikarita y’itora

Ubwanditsi 06 Feb 2016
How RPF Soldiers Rescued 2000 Tutsi at Saint Paul Centre

How RPF Soldiers Rescued 2000 Tutsi at Saint Paul Centre

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Umuhanzi Theo Bosebabireba  wakubutiwe Kampala yamaze kuva mubitaro aho yararwariye

Umuhanzi Theo Bosebabireba wakubutiwe Kampala yamaze kuva mubitaro aho yararwariye

Ubwanditsi 03 Feb 2018
Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano

Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 02 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?
Amakuru

Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Ubwanditsi 08 Jun 2021
I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana
Mu Mahanga

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16,  barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.
Mu Mahanga

Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16, barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.

Ubwanditsi 10 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru