Abanyarwanda babiri bafatiwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Harare muri Zimbabwe bashaka gutorokana amadorali 87 400 (miliyoni 68 z’amafaranga y’u Rwanda).
Ni mu gihe Banki Nkuru y’icyo gihugu yari iherutse gushyiraho itsinda rishinzwe gutegeka abantu bose bafite amafaranga kuyabitsa muri banki cyangwa bagahanwa.
Zimbabwe imaranye iminsi ikibazo cyo kubura inoti n’ibikoroto, ahanini biturutse ku baturage bayo bataracengerwa n’umuco wo kubitsa.
The Zimbabwe Daily ivuga ko Umuvugizi wa Polisi, SAC. Charity Charamba yavuze ko abo Banyarwanda bafashwe bahishe ayo mafaranga mu myenda.
Ati” Abo banyarwanda bafatanwe amadorali 87 400 bashaka kuyacikana hanze y’igihugu. Umupolisi yabonye umwe muri bo ari kugenda biguru ntege kandi yambaye amasogisi maremare ihita imukeka amababa. Bose bari bagiye gufata indege ya Ethiopian Airways. Bafungiwe ku kibuga cy’indege cya Harare.”
Banki ya Zimbabwe ivuga ko igiye kugabanya ibiciro mu rwego rwo gukangurira abantu gukoresha banki.
Mu rwego kandi rwo guhangana n’ibura ry’inoti n’ibikoroto, iki gihugu kirateganya kwaka inyandiko mpeshwamwenda za miliyoni 200 mu Kwakira.
Ibihano abo Banyarwanda bashobora guhabwa ntibyigeze bitangazwa.
Amafaranga bari bayahishe mu maguru (Internet)
Source: Imvaho nshya