• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA IREMBO

INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA IREMBO

Ubwanditsi 09 Jun 2016 Mu Mahanga

Inshingano z’inzego zibanze ni ” ugutezimbere imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu buyobozi bwiza, iterambere ry’icyaro, n’ibikorwa bigenewe abaturage. Mu ntego zayo, Minisiteri igamije gushyiraho inzego z’ubuyobozi zirangwa na demokarasi kandi zegereye abaturage zishobora gufatanya nabo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kubakemurira ibibazo.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe iyambere mu guhindura imitangire ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze k’Urubuga irembo, (aho wasaba serivisi ukoresheje telephone igendanwa udakoresheje interineti ukanze *909# cyangwa ukoresheje interineti ukanze www.irembo.gov.rw) umuntu akabayasaba akanishyura serivisi za Leta maze akajya k’umurenge gufata icyangombwa amaze kubona ubutumwa bumubwira ko icyangimbwa cye cy’amaze gukorwa atarinze gusiragira hirya no hino.

-2887.jpg

Ibibazo byinshi byagiye byibazwa n’abaturage k’ubushobozi abaturage bafite bwo gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga. Byatumye twegera ubuyozi bwa RwandaOnline ikigo cy’igenga cy’ikoranabuhanga gifitanye amasezerano y’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda yo kubaka no gukurikirana imikorere y’urubuga Irembo ;

Bwana Clément Uwajeneza Umuyobozi mukuru wa RwandaOnline atubwira zimwe mungamba zafashwe ajyira ati : “Twashyizeho abakozi bashinzwe gufasha abaturage k’urwego rw’Umurenge aho mu gihugu hose imirenge micye ariyo isigaye bitewe nimiterere y’akarere.

Yakomeje agira ati: Tumaze gusinyana amasezerano n’ibindi bigo bitandukanye nka Mobi Cash, Rwanda Telecenter Network (RTN), Business Development Center, Tigo, MTN, Bank of Kigali ati aba bafatanya bikorwa bose bafasha umuturage kwaka no kwishyura serivisi ntakindi kiguzi bamusabye bityo bikamugabanyiriza umwanya ndetse no gusiragira hirya no hino bijyana n’imiyoborere myiza .

-2888.jpg

CEO wa RwandaOnline Clement Uwajeneza asobanurira abayobozi b’Imirenge akamaro n’imikoreshereze y’urubuga Irembo.

Bwana Nyagahene uhagarariye ikigo MobiCash akaba ari numufatanyabikorwa wa RwandaOnline yadutangarije ko bafite abakozi basaga igihumbi mu mirenge yose.

Aba bakozi bakaba banakorana na sacco zose, bityo akaba nta muturage n’umwe uzabura serivisi kuko basanzwe bafasha abaturage muri serivisi zitandukanye. Ubu bwose bukaba ari uburyo bwongera imbaraga i zogufasha umuturajye kubona serivisi nziza.

Kugeza ubu k’urubuga Irembo hari serivisi zisaga mirongo itatu (30). Ushobora kuzisaba ukoresheje Interineti kanda www.irembo.gov.rw wiyandikishe maze ukurikize amabwiriza kugeza ubonye nomero yo kwishyuriraho. Ushobora gukoresheje telephone igendanwa idafite interineti ukanze *909# maze ugakurikiza amabwiriza.

Ubu uburyo bwokwishyura ni ubu bukurikira: MTN Mobile Money, TigoCash , Airtel Money , Bank of Kigali, VisaCard ndetse na MasterCard
Zimwe muri serivisi ziri kurubuga irembo :Icyemezo cy’amavuko, Inyandiko y’ivuka, Inyandiko y’uko uri ingaragu, Inyandiko y’Ishyingirwa, Icyemezo cyo kuba warashyingiwe, Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana, Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, Kwandukuza umuntu witabye Imana, Ibyapa Binini, Ibitambaro n’Ibyapa bito ndetse n’icyangombwa cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko.

Abafite ibibazo bitandukanye binyuzwa k’umurongo utishyurwa ariwo 9099, akanabandikira kuri callcenter@rwandaonline.rw cyangwa nomero ya watsapp 0788315009

-2889.jpg

Ama photo y’amahugurwa y’abayobozi b’Imerenge kw’ikoresha ry’urubuga Irembo

-2890.jpg

Photo abayobozi bose b’Imirenge igize Igihugu cy’u Rwanda 416.

Irembo

2016-06-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Ubwanditsi 07 May 2021
Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Perezida Kagame n’Umuryango we bifurije Abanyarwanda bose Noheli nziza n’Umwaka mushya 2017

Perezida Kagame n’Umuryango we bifurije Abanyarwanda bose Noheli nziza n’Umwaka mushya 2017

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko

Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko

Ubwanditsi 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana
Mu Mahanga

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid
Amakuru

Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid

Ubwanditsi 18 May 2023
AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi
Amakuru

AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi

Ubwanditsi 02 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru