Abakaraningufu bakabakaba 70 bo mu mujyi wa Nyanza, ho mu karere ka Nyanza bashyizeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Club), ndetse baba abanyamuryango b’Ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP).
Iyi myanzuro bayifashe ku itariki 3 Kamena mu kiganiro bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bizimana.
Iyo nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabereye mu kagari ka Gahondo, ho mu murenge wa Busasamana.
Yabaye nyuma y’igikorwa cy’ubukorerabushake cyo kubumba amatafari 458 yo kubakisha inzu y’umwe mu batishoboye batuye muri aka gace.
Avugana nabo, IP Bizimana yabanje kubagaragariza uko umutekano wifashe muri ako gace nyuma abasaba ko buri wese yagira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho.
IP Bizimana yabwiye abo bakaraningufu bibumbiye muri Koperative Abadakopa ati:” Kugira ngo iyo ntego muyigereho mukwiye gushyira hamwe, mutahiriza umugozi umwe kugira ngo Igihugu cyacu kirangwe n’umutekano usesuye. Buri wese afite uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kandi nta terambere ryagerwaho mu gihe nta mutekano dufite; kandi nta n’umwe udafite ubushobozi bwo gukumira no kurwanya ibyaha aho biva bikagera”.
Yakomeje ababwira ati:”Iki ni igikorwa gishimishije cy’uko mwihitiramo uburyo bunoze bwo kwicungira umutekano mwishyira hamwe kuko n’ubundi musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha; ariko buri umwe yabikoraga ku giti cye. Kuba mwifatanyije n’urundi rubyiruko mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha; ndetse mugashyiraho ihuriro ryanyu ryo kubirwanya ni akarusho kuko noneho mugiye kujya mubikora mushyize hamwe kandi mubyumva kimwe.”
Umuyobozi w’abo bakaraningufu, Ntakirutimana Ramadan yagize ati:” Turashimira Polisi y’u Rwanda idahwema kudukangurira gushyira hamwe, kandi natwe twiyemeje kuba abafatanyabikorwa beza no kugira uruhare rufatika muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha.”
Yakomeje agira ati:” Iri huriro rizatugeza ku ntego yo gukorera hamwe tugamije umutekano w’Akarere kacu. Tuzabasha kujya tuganira ku bibazo bitwugarije harimo no kurwanya impanuka zo mu muhanda hubahirizwa amategeko agenga abawukoresha bose.”
Ni ubwa mbere Abakaraningufu bakoze ihuriro nk’iri mu gihe mu Rwanda hamaze kujyaho arenga igihumbi, 90% yayo akaba ari mu mashuri.
Polisi y’u Rwanda yahisemo uburyo bwo gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa b’ingeri zose barimo abakoresha umuhanda, ibigo by’amashuri, abacuruzi n’andi mashyirahamwe atandukanye kugira ngo ishobore kugera ku nshingano zayo.
RNP