Pasitori ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Reverend Jesse Jackson yasabye Abanyarwanda kudafata ubuyobozi bafite nk’aho nta gaciro bufite kuko Perezida Kagame yubashywe ku Isi hose.
Ibi Rev. Jesse Jackson uri mu Rwanda, yabitangaje ubwo yitabiraga umuhango wo gutaha ku mugaragaro urwunge rw’ibikorwa by’iterambere byubatswe n’uruganda rwa Coca-Cola mu Kagari ka Ruhunda, mu Murenge wa Gishari ho mu Karere ka Rwamagana.
Uyu muvugabutumwa wo mu rusengero rw’Aba-Baptist wubashywe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera cyane cyane uruhare rwe mu guharanira uburenganzira bw’Abirabura muri iki gihugu, asanga aho Perezida Kagame hose yubahwa kuko ngo akunda gusoma ibyamwanditswe ndetse na we ubwe akibonera uko yakirwa aho ageze.
Mu ijambo rigufi yafashe, Rev. Jesse Jackson yagize ati “Nabonye Perezida Kagame ageze hano mwuzura ibinezaneza. N’iyo ageze mu nyubako y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika abantu bose barabimenya. Iyo ageze mu Muryango w’Abibumbye abantu batega amatwi ijambo rye. Iyo aje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba ari umwe mu bayobozi bubashywe ku Isi. Ndabasaba rero kudakerensa ubuyobozi mufite hano.”
Yongeyeho ati “Perezida afite ubunyangamugayo kandi icyerekezo cye cyatumye iki gihugu kiba igihangange. Ndabasaba ko mwaha amashyi menshi Perezida Kagame.”
Rev. Jesse Jackson azwi kandi no muri poitiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko tariki 3 Ugushyingo 1983 yatangaje ko ashaka kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, bityo aba Umwirabura wa kabiri mu mateka nyuma Shirley Chisholm; watangije ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu ku mwanya wa Perezida.
Rev. Jesse Jackson ahamya ko aho Perezida Kagame ageze hose aba yubashywe (Ifoto/Village Urugwiro)
Yashyigikiye bikomeye kwiyamamaza kwa Perezida Barack Obama ndetse benshi ntibazibagirwa ifoto ye arira mu gihe Obama yafataga ijambo rya mbere nka Perezida wa mbere w’Umwirabura uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikintu Rev. Jesse Jackson yaharaniye imyaka myinshi.