• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi

Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi

Ubwanditsi 16 Jun 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana yeruye asaba imbabazi abashyitsi b’abanyamahanga bitabiriye inama mpuzamahanga ku buhinzi bukoreshwa ikoranabuhanga yaberaga mu Rwanda kuva ku wa 13 kugeza 16 Kamena 2016, ku byaba bitaragenze neza muri iyo nama.

Yamenye ko abitabiriye iyi nama babangamiwe no kubura amafunguro ahagije mu gihe gikwiye, kuyabona bigoranye igihe yabaga ahari, ndetse no kutagira ababayobora bahagije mu gihe babaga bakeneye kugira ibyo bamenya ku mirimo y’inama.

Ubwo bari mu birori byo kwishima no gusoza inama mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi abashyitsi n’abandi batanogewe n’ibyo babonye mu nama, avuga ko yemeye kwirengera amakosa yakozwe n’abo bari bafatanyije gutegura iyo nama.

Minisitiri Mukeshimana yagize ati “Hari ibitaranogeye abashyitsi bacu n’abandi bitabiriye inama. Ni amakosa twemera ku ruhande rwacu nk’abateguye inama, by’umwihariko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yateguraga iyi nama ku buryo bwihariye.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rusanzwe rwakira abashyitsi neza ndetse abakurambere bacu badutoje kumenya ko umushyitsi ari umwami, bityo tukaba tutanezejwe n’ibitaratunganiye abashyitsi n’abitabiriye inama bose. Gusa uwo si umuco w’i Rwanda, ndetse turizera ko abazatugenderera ubutaha tuzabakira neza uko Umunyarwanda nyawe yabitojwe.”

Inama mpuzamahanga ku buhinzi bukoreshwa ikoranabuhanga yaberaga mu Rwanda, yateguwe n’Ihuriro FARA (Forum for Agricultural Research in Africa) rifite icyicaro muri Ghana, bayitegura ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’u Rwanda (MINAGRI).

Abitabiriye iyi nama bagera ku bihumbi bine baje baturutse imihanda yose ku isi, bashaka kwigira hamwe uko urwego rw’ubuhinzi rwakwitabirwa n’abakiri bato, abanyemari n’impuguke, ariko rugatanga umusaruro uhagije mu kugaburira abaturage ba Afurika.

-2971.jpg

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, yeruye asaba imbabazi.

-2973.jpg

-2974.jpg

Ikibazo cy’amafunguro adahagije ku bitabiriye inama cyatumye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asaba imbabazi.

-2972.jpg

Aha bari mu muhango wo gusoza FARA.

Ibyo kuba abitabiriye iyi nama bataranyuzwe na bimwe birimo amafunguro make kandi atabonekera igihe, bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida Paul Kagame anenze bamwe bakora mu mirimo yo kwakira abashyitsi kuko no mu nama yiswe “World Economic Forum Africa” havuzwe ko abayitabiriye batanyuzwe n’ingano y’amafunguro bazimaniwe.

Umwanditsi wacu

2016-06-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bimwe mubyo Perezida Kagame amaze kugeraho muri iyi manda ye  ya kabiri  asoza

Bimwe mubyo Perezida Kagame amaze kugeraho muri iyi manda ye ya kabiri asoza

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

Ubwanditsi 03 Dec 2016
Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha

Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha

Ubwanditsi 08 Oct 2019
Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro

Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro

RUSHYASHYA 01 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nigeria: Umupasiteri yafashwe ataba ibirozi ku ruhimbi, ahita afunganwa n’umuryango we wose!
Mu Rwanda

Nigeria: Umupasiteri yafashwe ataba ibirozi ku ruhimbi, ahita afunganwa n’umuryango we wose!

Ubwanditsi 21 Jun 2017
Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye
Amakuru

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Ubwanditsi 09 Dec 2022
UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene
UBUKUNGU

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

Ubwanditsi 21 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru