Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi n’ibindi bijyanye n’inshingano zabo bari mu rugendoshuri mu gihugu cya Etiyopiya, ku munsi wa kabiri warwo basuye ibikorwa bitandukanye birimo uruganda ruteranyirizwamo imodoka rwa Bishoftu (Bishoftu Automotive Industry – BAI)), igice cy’inganda cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Industrial Zone), n’Ikigo cya Polisi gitorezwamo imbwa kureha no gusaka ibiyobyabwenge n’ibintu biturika (Canine Unit training centre).
Bishoftu Automotive Industry iherereye mu ntara ya Oromia, hakaba ari mu birometero 45 mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Addis-Ababa, umujyi mukuru w’iki gihugu, iyi ntara ikaba irimo inganda indwi zibarizwa mu cyitwa Metals and Engineering Corporation (METEC).
Uru ruganda ruteranyirizwamo imodoka zinyuranye zirimo iz’imitamenwa za gisirikare , imodoka zitwara imyanda , izitwarwamo abagenzi, ibikoresho bya gisirikare, n’ibindi.
Rufite uruhare runini mu iterambere ry’iki gihugu, kandi ibyo rukora byoroshya ingendo z’igisirikare cyacyo.
Igice cy’inganda cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na cyo giherereye mu ntara ya Oromia, kikaba kirimo inganda 26 zikoresha abantu bagera ku 10237.
Kugeza ubu, icyo kigo cya Polisi gitorezwamo imbwa kureha no gusaka ibiyobyabwenge n’ibintu biturika gifite imbwa 43 zatojwe kubikora.
Ubwo bagisuraga, aba bapolisi bakuru b’abanyeshuri beretswe uko izo mbwa zikoreshwa mu mirimo yo gutahura ibintu biturika, uko zivurwa, kandi basobanurirwa imbogamizi zo kuzitaho.
Umuyobozi wa NPC, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, akaba ari na we uyoboye abo banyeshuri yagize ati,”Aho basuye hose, aba banyeshuri biboneye ubushake na gahunda zashyizweho zigamije kwishakamo ibisubizo byo guteza imbere ubukungu burambye by’iki gihugu, iterambere ryacyo rirambye, amahoro n’umutekano, no guteza imbere imibereho myiza y’abagituye hibandwa cyane ku guhanga imirimo.”
Yakomeje agira ati,”Ibyo bungukiye muri BAI no mu gice cy’inganda cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi, byabahumuye amaso, kandi bavuga ngo: Ahari ubushake haba hari n’ubushobozi.”
Igice cy’inganda cyashyizweho kugira ngo giteze imbere ishoramari muri iki gihugu no kugira ngo cyongere umubare n’agaciro k’ibyo cyohereza hanze , ibi bikaba bifite uruhare runini mu bukungu n’iterambere ryacyo.
Mu rwego rwo kureshya abashoramari, hashyizweho uburyo bwo kuborohereza gushora imari muri iki gihugu, mu byakozwe hakaba harimo kwibanda ku ngendo zikorerwa mu mazi, koroshya itangwa ry’inguzanyo , no gusonerwa imisoro mu gihe cy’imyaka icumi. Hafi mirongo irindwi ku ijana (70%) y’ibikorwa n’inganda zo muri iki gihugu byoherezwa hanze yacyo.
Uru rugendoshuri rw’icyumweru aba bapolisi bakuru 31 bagize icyiciro cya kane cy’abiga iby’ubuyobozi ndetse n’ibindi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC) bari gukorera muri Etiyopiya ruri mu byo bagomba gukora mu gihe cy’umwaka bamara biga, aho iyo barangije amasomo bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kwimakaza umuco w’amahoro no guhosha amakimbirane.
Aba banyeshuri baturuka mu bihugu icumi byo ku mugabane wa Afurika ari byo: Uburundi, Etiyopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya, n’u Rwanda, ari na ho bigira.
RNP