Kuwa 4 Nyakanga 2016 Uganda izibuka imyaka 40 ishize abakomando b’Abanyayisirayeli bagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Entebbe hagamijwe kurokora abanyayisirayeli 100 bari bafashweho bunyago.
Inkuru ya Chimpreports iravuga ko iki gitero cyafashwe nka kimwe mu bitero binononsoye byageze ku ntego byigeze kugabwa mu mateka ya muntu.
Uyu munsi uzibukwa uzanitabirwa na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, uzaba yagiriye uruzinduko muri Uganda.
Niba ushaka kumenya byinshi kuri iki gitero cy’agatangaza mu mateka y’Isi, reba iyi video
Ku bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo muri Uganda, umuhango wo kwibuka iki gitero uzanakoreshwa mu guteza imbere ubukerarugendo bwa Uganda mu Bayahudi ku Isi hose.
Perezida w’ishyirahamwe ry’ubukerarugendo, Boniface Byamukama yagize ati “Ni ikintu gishobora gutuma Abayahudi Miliyoni 50 ku Isi bareba neza Uganda.”
Umwe mu bakomando bagabye igitero Entebbe, Amiri Ofer, yatangarije Chimpreports uko igitero cyagenze n’uko baje gutwara abari bafashweho bugwate mu ndege ya “Air France” yari yazanywe Entebbe ku ngufu n’abashyigikiye Palestine.
Taliki 4 Nyakanga 1976, Abasirikare ba Uganda n’abari bafasheho abagenzi ingwate, batunguwe n’indege eshatu zo mu bwoko bwa Hercules zaguye ku kibuga cy’indege Entebbe ku bilometero 4023.36 uvuye muri Israel.
Abasirikare bagera kuri 200 b’Abayisirayeli basohotse muri izo ndege bagaba igetero ku nyubako yari ku kibuga cy’indege.
Habaye imirwano yatwaye iminota 35; abasirikare ba Uganda 20 n’abari bayobeje indege uko ari 7 barishwe na 3 mu bari bafashweho ingwate.
Uwari ayoboye igitero, cy’Abayisirayeli, Lieutenant Colonel Yonatan Netanyahu, na we yahasize ubuzima.
Abakomando b’Abayisirayeli batwitse indege z’intambara zakozwe n’Abarusiya zo mu bwoko bwa MiG 11 zanganaga na ¼ cy’indege z’intambara z’igisirikare cya Uganda.
Indege ya Air France yayobejwe n’intagondwa taliki ya 27 Kamena 1976; yavaga Isirayeli ijya i Paris Mu Bufaransa inyuze Athenes mu Bugiriki itwaye abagenzi bagera kuri 250. Yageze ku kibuga cy’indege Entebbe taliki ya 28 Kamena 1976.
Indege igeze muri Uganda, uwari Perezida wa Uganda Idi Amin, yasuye ikibuga cy’indege aho yatanze ijambo ashyigikira impirimbanyi za Palesitina zo mu ishyaka PFLP(The Popular Front for the Liberation of Palestine – Umutwe wari ugamije kubohora Palesitina). Yahaye abari bayobeje indege intwaro n’abasirikare.
Dore video igaragaza ubwo Perezida Idi Amin Dada yasuraga abari bafashwe bugwate i Entebbe
Abari bayobeje indege batanze igihe ntarengwa y’uko bagenzi babo bari bafungiye mu magereza ya Israel barekurwa cyangwa bagatwika indege n’abagenzi bayirimo igihe bitabaye. Ariko byaburijwemo n’igitero cy’akataraboneka cy’Abayisirayeli.