Banki y’ishoramari yo muri Kenya, Dyer&Blair yasobanuriye urukiko impamvu yanze kwishyurira ku gihe amafaranga yagurishijwe mu migabane y’ umunyemari w’Umunyarwanda, Ayabatwa Tribert Rujugiro, muri sosiyete Safaricom.
Mu kirego cye, Rujugiro avuga ko mu 2008 yaguze muri sosiyete y’itumanaho, Safaricom imigabane miliyoni 8.8, ifite agaciro ka miliyoni y’amadorali. Ngo mu 2013 yasabye banki ya Dyer &Blair kuyigurisha ivanamo amashilingi miliyoni 61.4 yari ahwanye na miliyoni n’ibihumbi ijana by’amadorali muri icyo gihe.
Forbes Magazine dukesha iyi nkuru yatangaje ko Rujugiro ashinja iyo banki gukererwa kumwishyura igihe cy’amezi asaga ane bigatuma ifaranga rya Kenya rizamura agaciro ku idorali agahomba amafaranga menshi. Yifuza kwishyurwa amadorali 577 000.
Yanasabye urukiko kumugenera impozamarira kuko ayo mafaranga yatizne kwishyurwa yatumye adashora imari mu bindi bikorwa.
Banki isanga Rujugiro atari umuntu wo kwizerwa
Rujugiro Ayabatwa Tribert
Mu kwiregura, Dyer &Blair Bank yasobanuye ko yafatiriye imari ya Rujugiro muri gahunda ya (KYC: Know Your Customer) Leta ya Kenya yihaye yo kumenya niba abakorana na banki zo muri icyo gihugu ari abo kwizerwa.
Iyi banki ivuga ko yamenye amakuru ko Rujugiro yakwepye imisoro myinshi mu Rwanda bigatuma imitungo ye myinshi mu mujyi wa Kigali ifatirirwa. Yongeyeho ko yanumvise amakuru y’uko uyu mugabo yaba atera inkunga imitwe y’iterabwoba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bikaba byaratumye ahunga u Rwanda.
Dyer & Blair bank ivuga ko yatumiye Rujugiro ku biro byayo i Nairobi ngo asubize ibibazo bimwe na bimwe undi akanga kwitaba, akaba ntacyo akwiye kwishyuza.
Paul Orem (ibumoso), Umuyobozi mukuru wa Dyer and Blair Investment Bank