• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa

Ubwanditsi 29 Jun 2016 Mu Mahanga

Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ni kimwe mu bituma habaho guhanahana amakuru, ibyaha bigakumirwa bitaraba, bityo bikagabanuka ku buryo bugaragara.
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya, atubwira uko umutekano wifashe mu ntara ayobora, anashyira imikoranire ya Polisi n’abaturage ku mwanya wa mbere mu nkingi ziwusigasiye.

Dore bimwe mubyo twaganiriye

Ikibazo: Muri macye watubwira uko umutekano wifashe muri iyi ntara?

ACP Nkwaya: Muri rusange umutekano muri iyi ntara urahari. Ibyaha bikunda kugaragara muri iyi ntara ni gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge no gukoresha impapuro mpimbano. Ibindi byaha byagaragaye muri iyi ntara ni ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bwagaragaye mu turere twa Nyaruguru, Kamonyi na Muhanga, abantu bakaba barabukomerekeyemo abandi bakahasiga ubuzima.
Muri iyi ntara kandi hagaragaye abantu bacye binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, akenshi bakaba babaga baje gushakisha akazi, ariko ku bufatanye bw’izindi nzego z’umutekano, twabashije kubamenya tubasubiza mu bihugu byabo.

Ikindi ni uko mu minsi ishize hagaragaye igabanuka ry’impanuka zo mu muhanda, iri gabanuka rikaba ryaravuye ku ngamba nyinshi zafashwe na Polisi y’u Rwanda. Ryavuye kandi ku bukangurambaga no gukangurira abashoferi n’abatunze imodoka kubahiriza amategeko y’umuhanda, no gusuzumisha buri gihe ubuziranenge bw’imodoka zabo.

Ikibazo: Hari ibyaha byihariye bikunda kugaragara muri iyi ntara?

ACP Nkwaya: Muri iyi ntara ibyaha bikunda kuhaboneka ni, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, gukubita no gukomeretsa, kwangiza ibidukukije, gusambanya abana no gufata abagore ku ngufu.
Uturere ibi byaha bikunda kugaragaramo ni Huye, Muhanga, Nyanza na Nyamagabe.

Ikibazo: Hari ibyaha ndengamipaka mujya muhura nabyo? Niba bihari mwatubwira muri macye ibyo aribyo n’uko mubirwanya.

ACP Nkwaya: Nk’izindi ntara zihana imbizi n’ibindi bihugu, natwe hari ibyaha ndengamipaka duhura nabyo, ariko twafashe ingamba zo kubirwanya. Bimwe muri ibyo byaha ni icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibicuruzwa byinjira mu buryo bwa magendu, n’ubujura.

Nk’uko nabivuze, mu ntara y’Amajyepfo hagaragaye abantu bacye binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko akenshi baje gushakisha akazi, ariko ku bufatanye bw’abaturage n’izindi nzego z’umutekano, twabashije kubamenya tubasubiza mu bihugu byabo.

Ikibazo:Ubufatanye mpuzamahanga ni kimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda yibandaho, mukorana mute n’izindi nzego z’umutekano mpuzamahanga muri ubwo bufatanye?

ACP Nkwaya: Intara y’Amajyepfo ikorana n’izindi nzego z’umutekano mpuzamahanga. Iyi mikoranire ikorwa hibandwa ku guhanahana amakuru ndetse no guhanahana abakekwaho ibyaha ndetse n’abanyabyaha. Nk’iyo hari abinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe, tuvuge nk’abavuye i Burundi, tuvugana na bagenzi bacu b’i Burundi tukabaha abayobozi b’iwabo.

Ikibazo: Ese ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hari uruhare bugira mu kubumbatira amahoro n’umutekano iyi ntara ifite? Niba ruhari ni uruhe?

ACP Nkwaya: Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage bwagize kandi buracyagira uruhare runini mu bikorwa bya buri munsi bya Polisi. Ni bumwe mu buryo bukomeye cyane butuma iyi ntara igira umutekano.

Mu gukorana n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, twashoboye kumenya impamvu nyamukuru n’ingaruka z’ibyaha mu muryango nyarwanda, ku buryo mu mezi atanu ashize ibyaha byagabanutse ku buryo bugaragara, uku kugabanuka kukaba kwaravuye ku gukorana bya hafi kwa Polisi n’abaturage.

Ikindi ni uko guhanahana amakuru hagati ya Polisi n’abaturage byatumye tumenya aho abanyabyaha bari tukanabafata, bikanatuma batanga amakuru y’ikintu cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano wabo, tunakangurira itangazamakuru guhugurira abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha.

Uku gukorana bya hafi n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze, abaturage mu kwicungira umutekano aho bakora amarondo, umuturage kuba ijisho rya mugenzi we, komite zo kwicungira umutekano, urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano, ni gahunda zadufashije kugera ku mutekano dufite ubu.

Ikibazo:Polisi y’u Rwanda igira uruhare rukomeye muri gahunda ziteza imbere imibereho y’abaturage, abaturage bo muri iyi ntara mubafasha iki?

ACP Nkwaya:Polisi y’u Rwanda ifasha abaturage batishoboye muri rusange ibubakira amazu, ikabagabira inka, ikabishyurira ubwisungane mu kwivuza, ikabaha inzitiramibu, kandi n’abaturage batishoboye bo muri iyi ntara ubufasha nk’ubwo bwabagezeho.

Ariko na none nka Polisi tubafasha mu igenzura ry’uko gahunda za Leta zashyiriweho kuvana mu bukene abaturage nka VUP, GIRINKA n’UBUDEHE zishyirwa mu bikorwa nk’uko bisabwa.

Ikibazo:Ni izihe ngamba mufite ngo umutekano ukomeze usagambe muri iyi ntara?

ACP Nkwaya: Dufite ingamba nyinshi, ariko iy’ingenzi ni ukugumya gukorana n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, kongera umubare w’abapolisi bakorera muri iyi ntara, kugeza abanyabyaha imbere y’ubutabera, gukomeza gukangurira abaturage gukora amarondo no kuba ijisho rya bagenzi babo, gukomeza gukorana bya hafi n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze, gukangurira komite zo kwicungira umutekano kongera imbaraga mu kwirinda no kurwanya ibyaha ndetse no gukangurira abaturage ububi bw’icyaha n’ingaruka zacyo, tutibagiwe gukoresha ikoranabuhanga mu gutahura no kurwanya ibyaha.

Ikibazo: Ni ubuhe butumwa waha abaturage b’iyi ntara?

ACP Nkwaya: Mbere na mbere ni ugushimira abaturage b’intara y’Amajyepfo kubera ubufatanye bwabo mu gucunga umutekano, mbasaba gukomeza ubwo bufatanye, batangira amakuru ku gihe yo gukumira, kurwanya ibyaha no gufata ababikora ngo dukomeze kuba mu mutekano usesuye.

-3085.jpg

Nk’uko tubizi, Polisi y’u Rwanda ntiyabona abapolisi ishyira ahantu hose, bityo rero gucunga umutekano ni inshingano ya buri wese; ibi biradusaba gukomeza ubufatanye n’abaturage, gukorera hamwe no gutangira amakuru ku gihe.


RNP

2016-06-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda mu bihugu 10 biza imbere mu miyoborere  myiza  muri Afurika  -Mo Ibrahim Index

U Rwanda mu bihugu 10 biza imbere mu miyoborere myiza muri Afurika -Mo Ibrahim Index

Ubwanditsi 04 Oct 2016
U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda

U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Umugore wa Kizza  Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

Umugore wa Kizza Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

Ubwanditsi 13 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha
Mu Rwanda

Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Ubwanditsi 09 Mar 2017
Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe
Mu Mahanga

Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe

Ubwanditsi 13 Aug 2016
Abdallah Akishuri na Tomas Nahimana mu bikorwa by’ubutekamutwe
ITOHOZA

Abdallah Akishuri na Tomas Nahimana mu bikorwa by’ubutekamutwe

Ubwanditsi 03 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru