Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe yafashe abagabo batatu bacyekwa kuba mu gatsiko k’abiba insinga z’amashanyarazi za Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (Energy Utility Corporation Limited-EUCL).
Abakurikiranyweho iki cyaha ni Nsanzimfura Jean de Dieu, Mbanjineza Peter, na Ndicunguye François.
Aba batatu bafashwe ku itariki 29 Kamena nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda muri aka karere ifatiye mu nzu ya Nsanzimfura, iri mu kagari Ngiryi, ho mu murenge wa Gasaka, insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 50 zibwe EUCL.
Avuga kuri ubwo bujura, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) François Segakware yagize ati:”Mu minsi ishize, EUCL yatugejejeho ikirego cy’uko yibwe insinga zireshya na metero 300 ahantu hatandukanye. Guhera ubwo twatangiye gushaka abazibye, ndetse tubasha gufata ziriya zireshya na metero 50, ariko ibikorwa byo gushaka abandi bazibye birakomeje.”
Yakomeje agira ati:”Tumaze gufata izo nsinga, hakurikiyeho gushaka nyir’inzu twazisanzemo (Nsanzimfura), dusanga ari hamwe na Mbanjineza, ndetse tuza gutahura ko na Ndicunguye afite aho ahuriye n’ubwo bujura; nibwo dutangiye kumushaka kugeza tumufashe.”
Yavuze ko uko ari batatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje.
Mu butumwa bwe, SP Segakware yagize ati:”Ibikorwa remezo bifitiye akamaro abaturage n’igihugu muri rusange. Kubyangiza cyangwa kubyiba bigira ingaruka ku bantu benshi. Ni yo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu kubirinda no kubibungabunga, kandi agatanga amakuru y’ababyononnye kandi Polisi ntizabihanganira”
Abajura
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RNP