• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavunja amafaranga ku buryo butemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavunja amafaranga ku buryo butemewe n’amategeko

Editorial 02 Jul 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda iributsa abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda kwirinda kuvunjisha amafaranga ku bantu batabifitiye uruhusha.

Ibi bivuzwe nyuma y’aho kuwa kane tariki ya 30 Kamena Polisi y’u Rwanda ikorea mu karere ka Rusizi ifatiye mu murenge wa Bugarama abantu 3 bakekwaho kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko, aribo Nsengiyumva Theobald , Nshutikuneza Vincent na Sango Jean, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP), Celestin Twahirwa yavuze ko ibikorwa nk’ibi atari byinshi mu Rwanda, ariko avuga ko nabyo bitakwihanganirwa.

Polisi y’u Rwanda na Banki Nkuru y’Igihugu bafite inshingano zo kurwanya ivunjwa ry’amafaranga ritemewe, bikaba bigamije kurengera ubukungu bw’igihugu bushobora guturuka ku bucuruzi bw’amafaranga cyane cyane ubukorerwa ku masoko atemewe.
ACP Twahirwa yagize ati ; Hariho uburyo n’amategeko bigenga ivunja ry’amafaranga bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, itegeko rishyiraho Banki Nkuru y’Igihugu n’amabwiriza rusange agenga za biro z’ivunjisha…

Ayo mategeko n’amabwiriza yose arasobanutse kandi agomba kubahirizwa. Abantu rero bumva bashora imari mu gukora umurimo w’ivunjisha bagomba kwaka icyangombwa gitangwa na Banki Nkuru y’Igihugu n’ishyirahamwe nyarwanda ry’abiro byivunjisha Rwanda Forex Bureau Association -RFBA), aho kubikora mu buryo butemewe kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Kugeza ubu mu Rwanda abasabye ibyangombwa byo kuvunjisha ni 88, aho 55% byabo bose bakorera mu mujyi wa Kigali.

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko amabwiriza yo mu mwaka wa 2013 agenga
za biro z’ivunjisha ingingo yayo ya 3 ivugako nta muntu wemerewe gukora cyangwa kwiyitirira gukora umurimo w’ibiro by’ivunjisha mu Rwanda atabyemerewe na Banki Nkuru hakurikijwe aya mabwiriza rusange.

Ingingo ya 4 nayo ivuga ko Sosiyete cyangwa koperative yifuza
kubona uburenganzira bwo gushyiraho ibiro by’ivunjisha igomba: Kugira byibuze
imari shingiro ingana na miriyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda
(20.000.000 Frw) cyangwa angana nayo mu yandi mafaranga mbere yo gutangira
ibikorwa kandi akagumaho igihe cyose.

Kuri aba bafashwe, ACP Twahirwa yagize ati;”Aba
rero bakora mu buryo butemewe n’amategeko bigaragara ko ntaho baba banditse,
ntibishyura imisoro, n’andi mafaranga asabwa, niyo mpamvu buri muntu wese
akwiye kubahagurukira akabarwanya.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ingingo ya 488 ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y‟u Rwanda cyangwa amadevize mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa Polisi yanasabye abantu bakora
ubucuruzi mpuzamahanga nabo kwirinda kugura cyangwa kugurisha amafaranga
cyangwa amadovize ku bantu batemewe.

Yakomeje avuga ati;”N’ubwo ubucuruzi nk’ubu butagaragara cyane mu Rwanda, dufite inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo kandi mu guca ubucuruzi nk’ubu ni ukwita ku bukungu bw’igihugu n’inyungu za rubanda.”

Polisi y’u Rwanda na Banki Nkuru bajya bagira gahunda yo gukangurira no kwigisha abashoramari gushyiraho ibiro by’ivunjisha byemewe aho kubikora mu buryo butemewe n’amategeko kuko bishobora gutesha agaciro ifaranga n’izindi ngaruka ku bukungu.

-3158.jpg

ACP Twahirwa Celestin

Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko za Hoteli, amashyirahamwe y’ingendo n’ay’ubukerarugendo ariyo yanyine yemerewe kwakira amadovize kubera akazi bakora ko kwakira abanyamahanga benshi.

RNP

2016-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo

Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo

Editorial 07 Feb 2018
Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Editorial 10 Jan 2021
Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi

Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi

Editorial 30 Mar 2019
Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Editorial 07 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR

Editorial 03 Mar 2018
Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze
Mu Rwanda

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Editorial 30 Oct 2017
Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko  yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.
Mu Rwanda

Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.

Editorial 06 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru