• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR

Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR

Ubwanditsi 03 Mar 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Raporo y’ibanze y’itsinda rihuriweho ry’ubugenzuzi rya ICGLR iravuga ko Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’icy’u Rwanda (RDF) byose byavogereye ubutaka bw’abandi ubwo byarwanaga kuwa 13 Gashyantare birwanira muri Pariki y’Ibirunga.

Iyi raporo biteganyijwe ko vuba ishyikirizwa ibihugu byombi, mu gihe Igisirikare cya Congo cyo gisaba irindi perereza ku rupfu rw’abasirikare bacyo batatu bishwe icyo gihe imirambo yabo ikaba yarasubijwe Congo kuwa 18 Gashyantare.

Raporo y’ibanze ya ICGLR irameza ko u Rwanda rwari rusanzwe rwarashinze ahantu rwagenzuriraga ku butaka bwa Congo, muri pariki y’Ibirunga muri gace kari hagati ya Mikeno na Sabyinyo.Ariko, ingabo za Congo, ku ruhande rwazo, iyi raporo iravuga ko mu kugaba igitero, kuwa 13 Gashyantare zateye ingabo z’u Rwanda nazo zikavogera imbibi z’u Rwanda. Biravugwa ko izi ngabo za Congo ngo zakurikiranye ingabo z’u Rwanda kugera mu Rwanda mu Karere ka Musanze.

Aha ngo akaba ari naho abasirikare batatu ba Congo biciwe nk’uko iyo raporo ikomeza ivuga. Igisirikare cya Congo kigasaba iri tsinda rya ICGLR gukora iperereza ku rupfu rw’abo basirikare batatu, aho gishinja ingabo z’u Rwanda kuba zarabakoreye iyicarubozo mbere yo kubica nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.

Kuwa 18 Gashyantare 2018 RDF yasubije imirambo y’ingabo za FARDC ziciwe mu mirwano kuwa 13 Gashyantare

Nk’uko iyi raporo iri bushyirwe ahagaragara vuba ikomeza ibyemeza, ngo u Rwanda rwamaze gukura ingabo zarwo mu gace zavugwagamo, hoherezwa ingabo za Congo.

Hagati aho, ngo inama hagati y’abakuru b’ingabo b’ibihugu byombi iteganyijwe mu minsi iri imbere. Iyi ikaba itegurwa nyuma y’iyabaye kuwa Gatandatu ushize I Goma hagati y’abakuru b’inzego z’ubutasi mu gisirikare b’ibihugu byombi.

2018-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga  bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Ubwanditsi 20 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1
HIRYA NO HINO

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Ubwanditsi 12 Jun 2019
Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama
SHOWBIZ

Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama

Ubwanditsi 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru