Major Rugerindinda John, umusirikare w’u Rwanda, yahitanwe n’impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Gitoki ho mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Ni impanuka yabeye mu rukerera rw’ejo hashize, ahagana ku i saa saba n’igice z’igicuku.
Maj Rugerindinda yitabye Imana ubwo imodoka yari atwaye yo m u bwoko bwa Mercedes Benz ifite purake ya RAC 925K, yagoganaga n’igikamyo gifite puraki ya RAB 498 D bahuye.
Nyakwigendera yari avuye i Kigali yerekeje i Kabarore ari kumwe n’abandi bantu batatu.
Iyo mpanuka kandi yakomerekeyemo abagenzi batahise bamenyekana ku myirondoro gusa bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabarore biri mu Karere ka Gatsibo.
Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi y’igihugu ryagaragaje ko imodoka ya Maj Rugerindinda yagonzwe ku ruhande rw’ibumoso na kiriya gikamyo cyari gitwawe n’uwitwa Rachid Francois Karamaga.
Avugana n’Ikinyamakuru The New Times, SP Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje iby’iriya mpanuka anahamagarira abashoferi kwitwararika mu gihe batwaye mu masaha y’ijoro.
Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu.