Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, ejo kuwa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2016, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, yemeje urutonde rw’abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko kubera imyaka y’ubukure n’abandi bagiye kubera uburwayi.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye 146 bo mu Ngabo z’u Rwanda, muri bo harimo Gen. Sam Kaka na Gen Caesar Kayizari.
Yanasezereye mu kazi ba Ofisiye 5 bo mu Ngabo z’u Rwanda, kubera impamvu z’uburwayi.
Gen. Sam Kaka
Gen. Caesar Kayizari