• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Uko abanyarwanda bahagaze muri Tour du Cameroun 2017

Uko abanyarwanda bahagaze muri Tour du Cameroun 2017

Ubwanditsi 15 Mar 2017 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare iri mu gihugu cya Cameroun muri irushanwa ryo kuzenguruka iki gihugu ryatangiye kuwa 11 Werurwe 2017, ntawavuga ko ihagaze nabi kuko ku rutonde rusange (General Classification) ruheruka gusohoka barebeye hamwe uduce tune tumaze gukinwa, Ndayisenga Valens ahagaze ku mwanya wa karindwi (7).

Ubwo iri rushanwa ryatangiraga kuwa 11 Werurwe 2017, abasiganwa bakoze intera ya kilometro 121 (121 KM) bava mu mujyi wa Yaounde bagana Bafia. Icyo gihe Cisse Isiaka (Ivory Coast) ni we wahize abandi akoresheje amasaha abiri, iminota 53’ n’amasegonda 38” (2h53’38”). Uyu yaje akurikiwe na Tybor Patrick umunya-Slovakia ukinira Dukla Banska Bystrica bakoresheje ibihe bingana.

Van Englen Adne Umuholandi ukinira Global Cycling Team yafashe umwanya wa gatatu akoresheje amasaha abiri, iminota 53 n’amasegonda 30’ (2h53’30”) imbere ya Jean Claude Uwizeye umunyarwanda waje ku mwanya wa 10 akoresheje amasaha abiri, iminota 53’ n’amasegonda 45” (2h53’45”).

Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda iheruka (2016) yaje ku mwanya wa wa 13 (2h53’45”), Tuyishime Ephraim yafashe umwanya wa 18 (2h53’45”), Ukiniwabo Rene Jean Paul yafashe umwanya wa 23 (2h53’45”) mu gihe Uwizeyimana Bonaventure yafashe umwanya wa 26 (2h53’45”).

Mu gace ka kabiri abasiganwa bahagurutse Bafoussam bagana Dschang mbere yo kugaruka Bafoussam ku ntera ya kilometero 101, urugendo rwabaye rwiza kuri Holler Nikodemus (BikeAid/Germany) waje ku mwanya wa mbere akoresheje 2h24’9”. Muri aka gace, Kangangi Suleiman (BikeAid/Kenya) yatahanye umwanya wa gatanu (5) akoresheje 2h25’6”.

Ndayisenga Valens yafashe umwanya wa cyenda (9) akoresheje 2h25’12”, Uwizeye Jean Claude aza amukurikiye ku mwanya wa cumi (10) akoresheje 2h25’25”. Ukiniwabo Rene Jean Paul yabaje inyuma ku mwanya wa 11 akoresheje 2h26’17” imbere ya Uwizeyimana Bonaventure waje ku mwanya wa 12 akoresheje 2h26’17”.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo iri siganwa ryari rigeze ku munsi waryo wa kane (Etape4), abasiganwa bavaga ahitwa Limbe bagana Kumba ku ntera ya kilometero 98 (98Km). Aka gace katwawe na Mraouni Salahedine (Maroc) akoresheje 2h28’39” wakurikiwe na Holler Nikodemus (BikeAid) banganyije ibihe.

Umunyarwanda wa hafi yabaye Ukiniwabo Rene Jean Paul waje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h28’44”, Uwizeye Jean Claude watwaye umwanya wa 17 akoresheje 2h29’52’ imbere ya Kangangi Suleiman (Kenya) waje ku mwanya wa 18 banganya ibihe.

Kamzong Clovis watwaye iri rushanwa mu 2015, yafashe umwanya wa 19 akoresheje 2h29’52”. Tuyishime Ephrem yabaye uwa 30 akoresheje 2h29’52”, Ndayisenga Valens aba uwa 31 akoresheje ibihe bingana n’ibya Nsengimana Jean Bosco (2h29’52”). Uwizeyimana Bonaventure yafashe umwanya wa 34 akoresheje 2h30’9”.
Ku rutonde rusange ruyobowe na Holler Nikodemus(BikeAid) umaze gukoreshe 10h30’36”, Mraouni Selahedine aza ku mwanya wa kabiri kuko amurusha umunota umwe n’amasegonda atanu. Ndayisenge Valens ni uwa karindwi (7) kuko amaze gukoresha 10h33’18”.

Kangangi Suleiman ujya anitabira Tour du Rwanda, ahagaze ku mwanya wa munani kuko amaze gukoresha 10h33’42”. Ukiniwabo Rene Jean Paul ni uwa cyenda (9) kuko amaze gukoresha 10h33’4”, Uwizeye Jean Claude ni uwa cumi (10) dore ko amaze gukoresha 10h34’4” mu gihe Uwizeyimana Bonaventure ari ku mwanya wa 12 kuko amaze gukoresha 10h34’40”.

-6104.jpg

Tour du Cameroun ni imwe mu masiganwa amaze kubaka izina muri Afurika kuva yakinwa bwa mbere mu 2003 kugeza magingo aya aho iri gukinwa ku nshuro ya 14 nubwo mu 2013 itabaye. Iri siganwa rigira uduce umunani (Etapes 8) rikaba kuri uyu wa kabiri ryari rigeze ku gace ka Kane kasize Ndayisenga Valens ari ku mwanya wa karindwi ku rutonde rusange (General Classification).

2017-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Ubwanditsi 16 Feb 2022
Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo

Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto

Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto

Ubwanditsi 30 Jan 2020
Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Koffi Olomide yagize icyo avuga kuri perezida w’u Rwanda Paul Kagame
IMIKINO

Koffi Olomide yagize icyo avuga kuri perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Ubwanditsi 31 Dec 2016
Tumenye imikorere y’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi  mpuzamahanga n’ubutwererane, na serivisi riha abanyarwanda
Mu Mahanga

Tumenye imikorere y’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi mpuzamahanga n’ubutwererane, na serivisi riha abanyarwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2016
Ubufatanye ni inkingi ya mwamba y’umutekano urambye , IGP Gasana
Mu Mahanga

Ubufatanye ni inkingi ya mwamba y’umutekano urambye , IGP Gasana

Ubwanditsi 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru