Ku nshuro ya 4 kuva mu mwaka wa 2013, igisirikari cy’u Rwanda cyasezereye abandi basirikari kibohereza mu kiruhuko cy’izabukuru, muri bo hakaba harimo n’abo ku rwego rwa Jenerali.
Lt General Ceaser Kayizari, Maj Gen Sam Kaka, Maj Gen Frank Mugambage, Maj Gen Paul Rwarakabije na Brig Gen George Rwigamba ni bamwe mu batangiye icyo kiruhuko.
Muri rusange kuri iyi nshuro abasirikari ba RDF basezerewe ku mirimo yabo bakoherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru, bose hamwe ni 371, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ingabo.
Umuhango wo kubasezerera ku mugaragaro wabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y”ingabo uyobowe na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2016, ukaba wari wanitabiriwe n’abo bashakanye.
Gen Kabarebe yabashimiye uruhare rukomeye bagize mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubwitange bagaragaje nyuma yaho mu kubaka igihugu.
Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, ndashimira abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uyu munsi, ndabashimira uburyo bitangiye igihugu batizigamyemu rugamba rwo kwibohora ndetse no gukomeza kubaka iterambere ry’igihugu.”
Yunzemo ati “Buri wese muri mwe yagize uruhare mu kugira u Rwanda igihugu duterwa ishema no kubamo. Yabasabye gukoresha inararibonye bafite mu gukomeza kubaka igihugu.
Lt Gen Ceasar Kayizari wavuze mu izina rya bagenzi be bagiye gutangira ikiruhuko cy’izabukuru, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’Umugaba Mukuru wazo Paul Kagame.
Yagize ati “Twagendanye mu rugendo rw’ingirakamaro, twarwanye dushyize hamwe, dufitanye isano ya hafi na RDF yatwubatse ikaduteza imbere, aho tugiye ntituzabatenguha.”
Gen Caesar yongeyeho ko nubwo bagiye mu zabukuru bidasobanuye ko bari barambiwe gukorera igihugu.
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri uyu mwaka wa 2016, bose hamwe ni 775 bakaba barimo 371 bakoraga igisirikari nk’umwuga, 353 barangije kontaro bari bafitanye na RDF, n’abandi 51 basezerewe kubera ibibazo by’uburwayi.
Abasirikari 775 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Umwanditsi wacu