Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda aravuga ko u Rwanda rutata umwanya rwiga ku busabe bwa ICC bwo guta muri yombi Perezida Bashir.
Madame Louise Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru, kuri uyu Kane, ko Perezida wa Sudan, Omar El Bashir, azitabira Inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) nta nkomyi.
Ni nyuma y’iminsi ibiri Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rusabye u Rwanda gufata Bashir utegerejwe i Kigali, mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize AU izaba kuwa 16 Nyakanga.
Mushikiwabo yizera ko abarega Bashir ibyaha bya Jenoside byakorewe mu Ntara ya Darfur bafite amikoro ahagije yo kumufata, ku buryo badakwiye gutegereza ko afatirwa mu Rwanda.
Yavuze ko Bashir, kimwe n’abandi bantu bose batumiwe na AU, “azaza i Kigali, yakiranwe ubwuzu kandi acungirwe umutekano n’u Rwanda nk’igihugu cyakiriye inama ya AU.”
Yibukije ko u Rwanda rutashyize umukono ku masezerano ya Roma yashyizeho ICC mu mwaka wa 2002, ati “Rero ntidutegetswe kugira uwo duta muri yombi.”
Perezida wa Sudan, Omar El Bashir
“Ubusabe ICC yatwoherereje mu minsi ibiri ishize isaba ko duta muri yombi Bashir ni ubwo kudutesha igihe, dufite byinshi byo kwigaho ku buryo kubwigaho byaba ari uguta igihe.”
Minisitiri Mushikiwabo yunzemo ati “Icya mbere hari ubucamanza mpuzamahanga, icya kabiri hari politiki. Icyo navuga ni uko ubucamanza mpuzamahanga burimo politiki nyinshi. U Rwanda rero nk’igihugu cya Afurika yunze ubumwe turubahiriza ibyemezo byose bifatwa n’uyu muryango wacu. Uyu muryango rero ukaba warasabye akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, ko abakuru b’igihugu igihe bari mu kazi batorewe n’abaturage babo bafite ibyaha baregwa, bagomba guhabwa ubudahangarwa kugeza igihe bavuriye mu mirimo.”
Kuba Bashir aregwa ibyaha bya Jenoside na ICC ndetse mu Rwanda hakaba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bitatuma u Rwanda rwanga kumwakira, kuko “ibyo ntabwo biburanirwa muri izi nama z’uyu muryango wacu wa Afurika yunze ubumwe.”
Yunzemo ati “Twebwe nk’u Rwanda mbere yo kubahiriza urukiko tudafite aho duhuriye kuko twebwe ntabwo urwo rukiko twigeze turwemera, ntabwo turi abanyamuryango barwo, turubahiriza cyane amabwiriza y’abakuru b’ibihugu ba Afurika.”
Ku banyepolitiki benshi bo muri Afurika barimo na Madame Mushikiwabo, intero ni imwe: ICC si urukiko mpuzamahanga, ni urukiko wagira ngo rwashyiriweho gukurikirana Abanyafurika gusa.
ICC ijya kujyaho yari ishyigikiwe n’ibihugu bya Afurika byinshi kuko 34 muri byo byashyize umukono ku masezerano ya Rome yayishyizeho, ariko ubu bimwe birashaka kuyisohokamo.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko kimwe mu bintu by’ibanze bizigirwa mu nama y’abakuru b’ibihugu ari ukureba uburyo ibihugu bishaka kwikura muri ICC byabishyira mu bikorwa.
Yasobanuye ko gushaka kwikura muri ICC ku bihugu bya Afurika biyirimo bidasobanuye ko abaperezida ba Afurika bashaka kwimakaza umuco wo kudahana, avuga ko ikibazo cya ICC ari uko ibogama igakurikirana Abanyafurika gusa.
Kuri Minisitiri Mushikiwabo, ibihugu bya Afurika bikwiye guteza imbere urukiko nyafurika akaba ari rwo rujya ruburanisha abanyabyaha bo muri Afurika, aho gukomeza kuburanishwa n’urukiko rukoreshwa kinyepolitiki.
Minisitiri Mushikiwabo Louise
Aha yatanze urugero ku rukiko rwo muri Senegal ruherutse gukatira igifungo cya Burundu Hissene Habre wahoze ari Perezida wa Tchad, nyuma yo guhamywa ibyaha by’ubwicanyi no gufata ku ngufu ubwo yayoboraga icyo gihugu mu 1982-1990; uyu akaba ari we muperezida wa mbere w’igihugu cyo muri Afurika waburanishijwe n’urukiko rwo mu kindi gihugu.