Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2016, Perezida Ellen Johnson Sirleaf uyobora igihugu cya Liberia yageze i Kigali aho aje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe iteraniye hano mu Rwanda kuva ku cyumweru gishize.
Ellen Johnson Abaye umukuru w’igihugu cya Afurika wa kabiri ugeze mu Rwanda yitabiriye iyi nama nyuma ya Robert Mugabe uyobora Zimbabwe waraye ugeze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.
Akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe, Helen Johnson yakiriwe na Amb Velentine Rugwabiza Minisitiri ushinzwe imirimo y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba wari unahagarariye u Rwanda.
Ellen Johnson Sirleaf w’imyaka 77 y’amavuko, yatorewe kuyobora igihugu cya Liberia kuva muri Mutarama 2006.
Uyu mugore ni nawe wabaye umugore wa mbere uyoboye igihugu cyo kuri uyu mugabane ndetse akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 2011 kubera guharanira uburenganzira bw’umugore.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abaperezida 35 bo kuri uyu mugabane barimo na Perezida Omar Al Bashir wa Sudani byemejwe ko atazafatirwa mu Rwanda bitewe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abaturage bo mu ntara ya Darfur ashinjwa.
Biteganyijwe kandi ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ari bwo hari buze umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon, nawe uje kwifatanya n’uyu mugabane muri iyi nama.
Perezida Ellen Johnson Sirleaf uyobora igihugu cya Liberia
Guhera tariki 17 kugeza ku wa 18 Nyakanga 2016, ni bwo hateganyijwe inama yaguye ya AU izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abahoze ari abaperezida, ba ambasaderi muri AU, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, abayobozi ba Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’imiryango igamije ubukungu mu turere tunyuranye twa Afurika.