Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 160 (RWAFPU6) bageze mu gihugu amahoro bavuye mu butumwa bw’amahoro bari bamazemo umwaka mu gihugu cya Haiti (United Nations Stabilization Mission in Haiti -MINUSTAH).
Iryo tsinda riyobowe na Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha ryageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe ahagana saa munani z’amanywa ku itariki 24 Nyakanga.
Bakiriwe ndetse bahabwa ikaze na CP Cyprien Gatete wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi utashoboye kuhaboneka, abashimira akazi keza bakoze ndetse no kuba barahagarariye igihugu nk’uko bikwiye.
CP Gatete yababwiye ati:”Murakaza neza mu rwababyaye. Ubumenyi mwungukiye mu butumwa bw’amahoro muzabusangize bagenzi banyu ; bityo mufatanye gukomeza kubumbatira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.”
RWAFPU6 yasimbuwe na RWAFPU7 yagiye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, iri tsinda kimwe n’andi yaribanjirije rikaba risize umurage mwiza muri iki gihugu nka Kominiti Polisingi, n’Umuganda ngarukakwezi.
Binyuze mu muganda, RWAFPU6 yafatanyije n’abaturage buri wa gatandatu w’ukwezi aho basiburaga imihanda n’imiyoboro y’amazi, kwubaka amashuri no gufasha abatishoboye barimo abana b’imfubyi.
CP Mugisha yagize ati:”Gukora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu butumwa bw’amahoro biri mu byo abapolisi b’u Rwanda bimiriza imbere, bakaba mu byo bakora harimo kwigisha abaturage uko bashobora kwiteza imbere no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije, kandi iyi mikorere yadufashije kurangiza neza inshingano zacu kuko batwibonagamo”
RNP