Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abagenzi n’abaturage muri rusange gutanga amakuru y’abashoferi bica amategeko y’umuhanda, bagashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nyakanga n’Umuvugizi mushya w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda wagaragaje ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare ariko cyane cyane n’umuvuduko urenze uteganyijwe.
CIP Kabanda yagize ati:”Ibibazo by’umutekano wo mu muhanda ntibigomba guharirwa Polisi gusa, abaturage n’abagenzi by’umwihariko bagomba gufatanya nayo kugirango impanuka zigabanuke”.
Ibi yabivuze ashingiye ku mpanuka eshatu ziherutse kubera mu turere twa Nyamasheke, Kicukiro na Gasabo zahitanye umuntu umwe abandi batanu bagakomereka.
CIP Kabanda avuga ko izi mpanuka zose zatewe n’uburangare bw’abashoferi kandi ko iyari ikomeye kurusha izindi ari iyabereye muri Gasabo ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nomero ziyiranga RAB 252X, yagongaga ikanahitana umumotari.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano yasoje agira ati:”Iyi niyo mpamvu dukangurira abaturage bose gutanga amakuru buri gihe agendanye n’abashoferi barangara batwaye ibinyabiziga, bahamagara Polisi y’u Rwanda ku mirongo ya telephone itishyura ariyo 112 na 113 cyangwa cyangwa bakandika ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter rukurikira: @RWTrafficUpdate.
RNP