Polisi y’u Rwanda irashima Amadini ku ruhare rwayo mu kurwanya ibyaha bigisha abayoboke bayo kuba abaziranenge.
Mu rwego rwo guteza imbere ubwo bufatanye no kubushimangira Polisi y’u Rwanda igirana ibiganiro n’abayoboke b’Amadini atandukanye cyane cyane urubyiruko maze ikabaha ubumenyi ku buryo barushaho kugira ruhare mu gukumira ibyaha.
Guhugura abayoboke b’Amadini atandukanye bigamije kubasobanurira uruhare rwabo mu kurwanya ikibi mu muryango Nyarwanda; kandi byabyaye umusaruro ushimishije.
Ni muri urwo rwego ku itariki 29 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’ urubyiruko 438 rw’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ruri mu Ngando mu karere ka Nyanza ku bubi bw’ibiyobyabwenge.
Urwo rubyiruko ruturuka mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Muhanga na Ruhango. Polisi y’u Rwanda yarwigishije ubwoko bw’ibiyobyabwenge kandi irusobanurira ingaruka zo kubyishoramo.
Mu butumwa bwe, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Nyanza, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bizimana yabwiye urwo rubyiruko ati:”Zimwe mu ngaruka urubyiruko runywa ibiyobyabwenge ruhura na zo harimo gutwara inda zitateganyijwe no gukora ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi. Ni yo mpamvu ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo bigomba kurwanywa kandi buri wese akumva ko bimureba.”
Yakomeje ababwira ko uretse gushyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga ibiyobyabwenge biteje ikibazo muri rusange kubera ko bituma abantu bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko.
IP Bizimana yabwiye kandi urwo rubyiruko ati:” Nk’uko bivugitse ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze y’uwabinyoye. Uretse kumutesha ubwenge; ubinywa nta buzima aba afite. Mugomba kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”
Yarusobanuriye ko urumogi, Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ibindi.
Yagize ati:”Akora ibyaha kubera ko nta mutimanama aba afite. Turabasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange.”
IP Bizimana yagize na none ati:”Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi n’abandi bayoboke b’andi madini bunganira Polisi y’u Rwanda mu nshingano zayo. Turabibashimira kandi turabasaba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.”
RNP