Mu bapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba Komiseri ba Polisi 8, ba ofisiye bakuru 38, ba ofisiye bato 62, ba su ofisiye 156 n’abapolisi bato 44.
Ba komiseri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo: Ba komiseri bakuru bungirije ba Polisi (Deputy Commissioner Generals -DCG) Stanley Nsabimana na Mary Gahonzire, Komiseri wa Polisi (Commissioner of Police -CP) Cyprien Gatete, na ba Komiseri bungirije ba Polisi Assistant Commissioners of Police -ACP) Dr. Wilson Rubanzana, Sam Karemera, Francis Nkwaya, Joseph Rudasingwa na Jimmy Hodari.
Mu muhango wo gusezerera ku mugaragaro aba bapolisi wabaye kuri uyu mugoroba ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Kanama, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana ubwo yabagezagaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yabashimiye uko bitanze mu kazi kabo bakanitangira igihugu muri rusange na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’uruhare bagize mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese.
Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana aha impamyabushobozi Supt (rtd) Liberata Mukagasana
Yavuze ati:”Uyu munsi turizihiza ubwitange, ubunyangamugayo no gukunda igihugu mwagaragaje mu guteza imbere igihugu cyanyu. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arabashimira ubwitange no gukora mutizigama byanyu mu kugira u Rwanda urwo arirwo uyu munsi;ubuzima bushya mugiye gutangira bugomba gukomeza guhesha isura nziza igihugu n’urwego rwa Polisi mwagize uruhare mu kubaka.”
Yakomeje ababwira ati:”Uruhare rwanyu mu kubaka igihugu ntirurangiriye aha, muvuye muri iki cyiciro mwakoreraga Polisi umunsi ku munsi mugiye mu nkeragutabara za Polisi; muracyari mu muryango wa Polisi kandi igihugu kiracyabakeneye mu bundi buryo.”
Minisitiri Harelimana yababwiye kandi ati:”Muhore mwibuka ko abapolisi basigaye mu kazi bakibafata nk’urugero rwabondetse nk’abantu b’inyangamugayo, ubumenyi n’ubunararibonye mufite bizakomeze guteza imbere igihugu.”
Yaboneyeho umwanya wo gushimira abafasha b’aba basezerewe kubera ukwihangana, no kubashyigikira ubwo babaga bari mu kazi.
Nsabimana wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko, yashimiye FPR na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera ubuyobozi bufite icyerekezo bwatumye baba abo baribo ubu.
Yavuze ati:”Iki gihugu cyatugize abo turi bo ubu, twatojwe indangagaciro z’abanyarwanda turanazihagarara, n’ubwo ubu tuvuye mu gipolisi, Polisi y’u Rwanda iracyari umuryango wacu tuzakomeza kubarizwamo kandi twiteguye gukoresha ubunararibonye bwacu no gukorera igihugu igihe cyose kizadukenera.”
Yavuze ko ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga mu myaka 16 ishize yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye mu kubaka Polisi ikora kinyamwuga.
Aha yagize ati:”Turishimira ko twabigezeho. Uyu munsi dufite Polisi ikomeye kandi ikorera abanyarwanda ndetse no hanze y’igihugu kandi tunishimiye kuba twaragize uruhare mu kubaka igipolisi gikomeye kandi gifite icyerekezo kandi twijeje ko tuzakomeza kugikorera nyuma y’aha.”
IGP Gasana Emmanuel nabagenzi be mu muhango wo gusezerera abahoze ari aba Polisi bagiye mu kiruhuko
Aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru banahawe ibyemezo by’ishimwe(Certificates of Merit) mu rwego rwo kubashimira ubwitange bwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda.
RNP