Mugihe u Rwanda rutera imbere kuburyo butangaje aho muri iki gihe ruri kwakira Inama mpuzamahanga zitandukanye zo ku rwego rwo hejuru. Imiturirwa irazamurwa ubutitsa mu mujyi wa kigali, ibi byose u Rwanda rurabikesha ubuyobozi bwiza bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ureberera abanyarwanda bose, akaba amaze kubageza nkuntera ishimishije mu iterambere.
Ibi ariko ntibishimwa na bose kuko bamwe mu babaye kurugamba rwo kubohora igihugu, bakaza guhitamo inzira yo kongera kugisenya ntibahwema gupanga imigambi yo kongera gusenya ibyiza abanyarwanda bamaze kugeraho.
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame afungura kumugaragaro Kigali Convention Centre
Ishyari bafitiye Perezida Kagame, inda nini no guhemuka nibyo bitumye abantu nka ba Rudasingwa, Kayumba n’abamwe mu banyamuryango n’ubu bihishe muri RPF n’andi bayihozemo bataye umurongo, bari gusubiranamo, baryana, barebana ay’ingwe, bashinjanya ubwicanyi, politiki ya munyangire, kurema udutsiko tugizwe n’abahoze ari abasirikare bakoreraga Kayumba kurenza uko bakoreraga Igihugu, udutsiko dushingiye kubuhezanguni na mpemuke ndamuke kubarokotse Jenoside nabo bakurikiye umurongo w’ibigarasha, bashinjanya kugundira imyanya y’ishyaka ritabaho ! ku buryo byatumye ricikamo ibice birangwa n’ibitutsi bikomeye biherekejwe no kwangana urunuka.
Kuri ubu agatsiko ka Dr. Théogene Rudasingwa kagizwe na Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera gashinja ubwicanyi Kayumba Nyamwasa, aho kagaruka mu ntambara ya RPF yo kubohora igihugu, kavuga ko kuva mu Kwakira 1990, RPF itera aho ingabo Kayumba yari ayoboye zanyuze hose habaye ubwicanyi ndenga kamere, Ko ndetse na nyuma yo kubohora igihugu, igihe Kayumba yari ayoboye DMI, habaye ubwicanyi bwa hato nahato mu bacuruzi n’ abanyapolitiki bari bafatanyije na Kayumba bagiye bicwa barashwe.
Urugero twatanga ni urw’ Assiel Kabera, Bayingana Victor n’umugore we Antoinette Kagaju, bishwe na Kayumba nanubu ubutabera n’ iperereza k’urupfu rwabo bikaba byaraheze mu kirere.
Ibi ariko Kayumba arabihakana avuga ko indege ya Habyarimana igwa yari kumulindi ayoboye 21 Bataillon, ariyo yanyuze Rutarena Giti hari hayobowe na Burugumesitiri Sebushumba, ko ntamuturage wapfuye ndetse na Sebushumba ubwe ntacyo yabaye.
Anavuga ko yarokoye uwitwa Disimas Nsengiyaremye wari ukuriye OVAPAM, akaba yari Agronome ko ntacyo yabaye Ati : twamuhitishijimo kuza tugakorana avugako adashaka ibya politiki turamureka aragenda yokomeje I Kigali kuba umunyapolitiki wa MDR.
Kayumba kandi arashinjwa ubwicanyi na bagenzi be babanye muri RNC, bavuga ku ntambara y’abacengezi ( Counter Insurgence) muri Ruhengeri za Gatonde, Ndusu, Mwendo,Ramba, Rwerere, ko ahohose ntamuturage warokotse.
Aha Kayumba we akavuga ko bafashe abasilikare ba Ex. FAR 1500, babatwara mu ngando ndetse babinjiza no mugisilikare.
Tubibutse ko muri iyi ntambara y’abacengezi Kayumba avugwaho kwiba inka z’Abagogwe akajya kuzigurishiriza muri Uganda.
Avuga kuri Rudasingwa Kayumba agira ati : Twagiye tugirira abantu ibanga .Twamugiriye ibanga, kuvuga ngo uriya ntacyo avuze, ntanijwi yabona, uriya ni umuteruzi w’ibibindi ….., ntacyo avuze .kurijye abo bagiye sibo banzi bacu, bazagende bakore batsinde urugamba, natwe tuzaba duhari, tuzatahe, batwinjize cyangwa se twumvikane nabo.
Cyiza Davidson