Kwizera Olivier wahoze ari umunyezamu mu ikipe ya APR FC yamaze gusezererwa ku mugaragaro nyuma yaho hari hamaze iminsi uyu mukinnyi yarangiwe gukora imyitozo ubwo yari amaze kubura ibyangombwa bimujyana muri Afurika y’Epfo.
Kwizera wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe ya gisirikare, yahawe ibaruwa imusezerera muri APR FC hatitawe ku kuba yari agifitemo amasezerano nk’uko Kazungu Claver uvugira iyi kipe yabitangarije Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru.
“Nta kindi kuko yamaze guhabwa uburenganzira bwo kujya mu ikipe ashaka mu gihe cy’umwaka umwe.Yari asigaje umwaka umwe muri APR. APR rero kuko yashatse umuzamu Mvuyekure Emery kuko bari bazi ko azajya(Kwizera) muri Afurika y’Epfo, ubwo rero yamuhaye uburenganzira, yajya muri Afurika y’Epfo, yajya mu ikipe iyo ariyo yose yindi ni uburenganzira bwe.
urenze umwe bigendanye n’amasezerano APR FC ifitanye na Vision FC kuko nioiyo yamutije muri APR FC.
Kwizera Olivier usanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi
Yabisonuye agira ati”Nuko yari asigaje umwaka umwe muri APR kubera ko umukinyi w’umutizanyo (Umukinnyi APR FC yatijwe na Vision FC), buri uko yongereye amasezerano rero APR FC igomba kuvugana na Vision , ntabwo rero yamurekura mu gihe yajya mu ikipe yindi gusinyamo imyaka myinshi kandi Vision ariyo imufiteho uburenganzira.Ni ukuvuga ngo igihe APR yari imufite umwaka umwe, ikipe ajyamo arayisinyamo umwaka umwe, nyuma y’umwaka umwe bazasubiremo amasezerano na Vision cyangwa bikorwe ibizi(Vision)”.
Kazungu Claver akomeza avuga ko ikipe yose yagura Kwizera Olivier nta kintu APR FC yasaba kuko icyo bashaka nuko atasinya umwaka umwe mu yindi kipe naho ubundi ngo ajye mu ikipe ashaka, imuhembe umushahara ashaka.
Kwizera Olivier we avuga ko agifite ikizere cyo kwerecyeza muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa Mutarama 2017 ubwo ABSA Premier League shampiyona y’iki gihugu izaba yemerera amakipe kongera kugura abakinnyi kuko kugeza magingo aya isoko rirafunze.
Gusa amakipe yo mu Rwanda arimo Kiyovu Sport na Police FC akomeje kwifuza uyu musore nubwo amakipe yombi nta nimwe irerura ngo itangaze aya makuru.