• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»IMIKINO»Impamvu umuririmbyi GABY KAMANZI yangiwe gukandagiza ikirenge k’ubutaka bw’Amerika agasubizwa i Kigali

Impamvu umuririmbyi GABY KAMANZI yangiwe gukandagiza ikirenge k’ubutaka bw’Amerika agasubizwa i Kigali

Editorial 08 Aug 2016 IMIKINO

Umuririmbyi Gaby Irene Kamanzi yahagurutse I Kigali taliki ya 3/8/2016 ari kumwe na mugenzi we Aline Gahongayire berekeza muri Amerika muri Rwandan Christian Convention irimo kubera I Dallas muri Texas.

Amakuru rero atugeraho ni uko Gaby Kamanzi ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Chicago International Airport yangiwe kwinjira muri Amerika agahita asubizwa I Kigali igitaraganya nyuma yo gufungirwa mu kasho ka bureau ishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika iminsi igera hafi kuri ibiri (Immigration , Department of Homeland Security).

Gaby Kamanzi abajijwe n’ikinyamakuru inyarwanda.com icyabiteye akaba yabikwepye ntatange igisubizo nyacyo ahubwo avuga ko byari mu mugambi w’Imana ko atinjira muri Amerika. Yagize ati: “Kuba ntagiye muri Amerika gufatanya na bagenzi banjye mu ivugabutumwa twatumiwemo, nta kibazo na kimwe byanteye sinanababaye nkuko bamwe bashobora kubikeka kuko buri gihe umugambi w’Imana uhora ari mwiza. Ati “ “Umuntu w’Imana ntabwo ashobora kubabara kuko byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza, ibintu byacu iyo uri muri Kristo Yesu uhagaze neza ntabwo ushobora guta umutwe ngo turashize, reka da nta turashize ihari, Yesu aracyari Umwami kandi azi impamvu byabaye.”Nk’umuntu usenga nk’umuntu ukijijwe, ibi bintu birimo Imana, ni Imana itashatse yuko ubungubu nsubira muri Amerika, izongera ikingure ikindi gihe ariko ubungubu mu mugambi w’Imana ntabwo byari birimo.

Mu bushake bw’Imana ntibyakunze yuko nkomezanya urugendo hamwe na bagenzi banjye ngo tubane mu giterane cya Dallas ariko byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza. Njyewe nta kibazo mfite kuko umugambi w’Imana uhora ari mwiza, ibyo Imana idufitiye ni byiza cyane kandi Imana yabyemeye, nta muntu numwe wafunga umuryango.”

Bwari ubwa gatatu Gaby agiye muri Amerika

-3518.jpg

Si ubwa mbere Gaby yari agiye muri Amerika, aha ni ubushize ari kumwe na Ben na Espérence muri North Carolina.

Nyamara nubwo Gaby atangaza ko atababaye nta n’uwakwishimira ko yangiwe kujya gukora umurimo w’Imana yari yatumiwemo cyane cyane ko yari ategerejwe na benshi mu bakunzi be ndetse n’amafranga y’urugendo aba yishyuwe ntasubizwa ndetse n’umwanya umuntu aba yatakaje ntugaruka ariko ikirenzeho ni uko ashobora kutazongera gukandagira muri Amerika.

Ni iki cyabiteye

Bigaragara ko Gaby yari abizi ko ashobora kwangirwa gukandagira ku butaka bwa Amerika kuko yari yakuwe ku mpapuro zamamaza kiriya giterane nyuma akaza gusubizwaho wenda mu kwizera kwirengagiza ukuri kw’ibiriho.

-3517.jpg

Gaby yari yakuwe kuri Affiche yamamaza akomeza guhatiriza

-3519.jpg

Nkuko rero bigaragara Gaby ashobora kuba atari yizeye ko yemererwa kwinjira muri America kubw’impamvu yari azi ahubwo hakabaho guhatiriza.

Amakuru yizewe twahawe n’ababizi batubwiye ko icyabiteye ari uko ubwo Gaby aheruka kujya muri Amerika taliki ya 18/11/2015 yarengeje igihe yari yemerewe kumara muri Amerika ( yarengejeho iminsi mike gusa) kuko ngo yashakaga kuhaguma ndetse ngo yari yatangiye na procedures kandi ibyo byose bihita bijya muri systeme ya immigration ya Amerika, nyuma rero yaje gufata icyemezo cyo gutaha asubira I Kigali mu kwa gatanu.

Muri Amerika iyo baguhaye igihe runaka cyo kuhaba ukakirenza barakureka ugataha iwanyu ariko ntibashobora kongera kukwemerera gukandagira muri Amerika, ndetse n’iyo ufite viza y’imyaka 2 cyangwa 10 ntuba wemerewe kurenza amezi atandatu uri muri Amerika keretse ubisabiye uburenganzira, iyo bitagenze gutyo bashobora kukureka ugataha ariko ntibazongere kukwemerera kwinjira muri Amerika. Ikibazo gihari ni uko Gaby ashobora kutazongera gukandagira muri Amerika burundu kuko iyo abanyamerika bakurije indege bakagusubiza iwanyu (Deportation) bifata nibura imyaka 10 kugira ngo ube wakongera gusaba kujya muri Amerika.

Ubwo rero ni byiza kujya twubahiriza amategeko agenga igihugu runaka nkuko twubaha n’ay’Imana kuko urenze ku mategeko arahanwa kandi ntitwabeshyera Imana ngo niyo yabishatse kuko Imana ntiyashaka ko dukora amakosa. Uretse ko hari n’igihe abantu bakora amakosa kubera kutamenya amategeko cyangwa ingaruka z’ayo makosa.

Si igitangaza kuba atasubira muri Amerika kuko afite igihugu cye atuyemo, gusa abo yaheshaga umugisha muri Amerika baramuhombye ariko abakunzi be mumusengere kuko Imana ari inyembabazi kandi ishobora byose.

Mugire amahoro kandi mwigire ku makosa ubutaha ntihazagire abazongera kugwa muri uwo mutego.

Umwanditsi wacu

2016-08-08
Editorial

IZINDI NKURU

Cameroun: Ikipe y’amagare y’u Rwanda yarokotse impanuka ikomeye

Cameroun: Ikipe y’amagare y’u Rwanda yarokotse impanuka ikomeye

Editorial 30 Sep 2018
Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino wa 2019-2020

Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino wa 2019-2020

Editorial 19 Mar 2021
Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Editorial 13 Nov 2016
AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere, APR FC yujuje imikino 13 idatsindwa – Ibyaranze umunsi wa 16 wa PNL

AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere, APR FC yujuje imikino 13 idatsindwa – Ibyaranze umunsi wa 16 wa PNL

Editorial 23 Jan 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru