Umuririmbyi Gaby Irene Kamanzi yahagurutse I Kigali taliki ya 3/8/2016 ari kumwe na mugenzi we Aline Gahongayire berekeza muri Amerika muri Rwandan Christian Convention irimo kubera I Dallas muri Texas.
Amakuru rero atugeraho ni uko Gaby Kamanzi ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Chicago International Airport yangiwe kwinjira muri Amerika agahita asubizwa I Kigali igitaraganya nyuma yo gufungirwa mu kasho ka bureau ishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika iminsi igera hafi kuri ibiri (Immigration , Department of Homeland Security).
Gaby Kamanzi abajijwe n’ikinyamakuru inyarwanda.com icyabiteye akaba yabikwepye ntatange igisubizo nyacyo ahubwo avuga ko byari mu mugambi w’Imana ko atinjira muri Amerika. Yagize ati: “Kuba ntagiye muri Amerika gufatanya na bagenzi banjye mu ivugabutumwa twatumiwemo, nta kibazo na kimwe byanteye sinanababaye nkuko bamwe bashobora kubikeka kuko buri gihe umugambi w’Imana uhora ari mwiza. Ati “ “Umuntu w’Imana ntabwo ashobora kubabara kuko byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza, ibintu byacu iyo uri muri Kristo Yesu uhagaze neza ntabwo ushobora guta umutwe ngo turashize, reka da nta turashize ihari, Yesu aracyari Umwami kandi azi impamvu byabaye.”Nk’umuntu usenga nk’umuntu ukijijwe, ibi bintu birimo Imana, ni Imana itashatse yuko ubungubu nsubira muri Amerika, izongera ikingure ikindi gihe ariko ubungubu mu mugambi w’Imana ntabwo byari birimo.
Mu bushake bw’Imana ntibyakunze yuko nkomezanya urugendo hamwe na bagenzi banjye ngo tubane mu giterane cya Dallas ariko byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza. Njyewe nta kibazo mfite kuko umugambi w’Imana uhora ari mwiza, ibyo Imana idufitiye ni byiza cyane kandi Imana yabyemeye, nta muntu numwe wafunga umuryango.”
Bwari ubwa gatatu Gaby agiye muri Amerika
Si ubwa mbere Gaby yari agiye muri Amerika, aha ni ubushize ari kumwe na Ben na Espérence muri North Carolina.
Nyamara nubwo Gaby atangaza ko atababaye nta n’uwakwishimira ko yangiwe kujya gukora umurimo w’Imana yari yatumiwemo cyane cyane ko yari ategerejwe na benshi mu bakunzi be ndetse n’amafranga y’urugendo aba yishyuwe ntasubizwa ndetse n’umwanya umuntu aba yatakaje ntugaruka ariko ikirenzeho ni uko ashobora kutazongera gukandagira muri Amerika.
Ni iki cyabiteye
Bigaragara ko Gaby yari abizi ko ashobora kwangirwa gukandagira ku butaka bwa Amerika kuko yari yakuwe ku mpapuro zamamaza kiriya giterane nyuma akaza gusubizwaho wenda mu kwizera kwirengagiza ukuri kw’ibiriho.
Gaby yari yakuwe kuri Affiche yamamaza akomeza guhatiriza
Nkuko rero bigaragara Gaby ashobora kuba atari yizeye ko yemererwa kwinjira muri America kubw’impamvu yari azi ahubwo hakabaho guhatiriza.
Amakuru yizewe twahawe n’ababizi batubwiye ko icyabiteye ari uko ubwo Gaby aheruka kujya muri Amerika taliki ya 18/11/2015 yarengeje igihe yari yemerewe kumara muri Amerika ( yarengejeho iminsi mike gusa) kuko ngo yashakaga kuhaguma ndetse ngo yari yatangiye na procedures kandi ibyo byose bihita bijya muri systeme ya immigration ya Amerika, nyuma rero yaje gufata icyemezo cyo gutaha asubira I Kigali mu kwa gatanu.
Muri Amerika iyo baguhaye igihe runaka cyo kuhaba ukakirenza barakureka ugataha iwanyu ariko ntibashobora kongera kukwemerera gukandagira muri Amerika, ndetse n’iyo ufite viza y’imyaka 2 cyangwa 10 ntuba wemerewe kurenza amezi atandatu uri muri Amerika keretse ubisabiye uburenganzira, iyo bitagenze gutyo bashobora kukureka ugataha ariko ntibazongere kukwemerera kwinjira muri Amerika. Ikibazo gihari ni uko Gaby ashobora kutazongera gukandagira muri Amerika burundu kuko iyo abanyamerika bakurije indege bakagusubiza iwanyu (Deportation) bifata nibura imyaka 10 kugira ngo ube wakongera gusaba kujya muri Amerika.
Ubwo rero ni byiza kujya twubahiriza amategeko agenga igihugu runaka nkuko twubaha n’ay’Imana kuko urenze ku mategeko arahanwa kandi ntitwabeshyera Imana ngo niyo yabishatse kuko Imana ntiyashaka ko dukora amakosa. Uretse ko hari n’igihe abantu bakora amakosa kubera kutamenya amategeko cyangwa ingaruka z’ayo makosa.
Si igitangaza kuba atasubira muri Amerika kuko afite igihugu cye atuyemo, gusa abo yaheshaga umugisha muri Amerika baramuhombye ariko abakunzi be mumusengere kuko Imana ari inyembabazi kandi ishobora byose.
Mugire amahoro kandi mwigire ku makosa ubutaha ntihazagire abazongera kugwa muri uwo mutego.
Umwanditsi wacu