U Burundi bwanze kwitabira imikino ngarukamwaka ihuza abasirikare bo bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba igiye kubera mu Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru wungirije mu muryango wa Afurika y’Iburusirazuba Charles Njoroge, yavuze ko kuba u Burundi bwanze kwitabira iyi mikino yabereye mu Rwanda nta ngaruka bizagira.
Yagize ati “Batwandikiye batumenyesha ko batazitabira, dutegura uburyo imikino izahuza andi amakipe yose agera kuri 12, aturuka mu bihugu 4 azakina.”
Njoroge yasabye abanyamuryango bose bo mu muryango w’Afurika y’Iburusiraziba (EAC) u Burundi kuko budafite umutekano.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yavuze ko iyi mikino “igamije imikoranire myiza y’abasirikare, kwigirira icyizere n’imikoranire ya bugufi kurusha ibindi byose.”
Gen. Nyamvumba yavuze ko iyo abakinnyi baturuka mu Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania bahuye bungurana urukundo, ndetse bakanamenyana bigamije kubaka umuryango wa EAC.
Iyi mikino iratangira ku mugararago none kuwa 8 Kanama 2016, Gen Nyamvumba akaba yizeye neza ko ikipe y’igisirikari cy’u Rwanda izitwara neza. Ati “Twariteguye n’ubwo n’abandi biteguye tugiye kurushanwa.”
Gen . Patrick Nyamvumba yirinze kugira icyo avuga ku ikipe yo mu Burundi yanze kwitabira kuko ngo atazi impamvu.
Ati “Bigaragara ko batari biteguye ariko abashinzwe kwakira no gutegura imikino bahawe ibisobanuro.”
Iyo mikino izamara ibyumweru bibiri, hakazakinwa Football, Basketball, Netball, handball hamwe no kwiruka. Ni ku nshuro ya 10 igiye kuba.
Imikino iheruka yabereye muri Uganda, aho ikipe y’u Rwanda ikaba ari yo yitwaye neza kurusha izindi kuko yatsinze imikino 3 mu mukino 4 iyari yateguwe.