• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 15 Aug 2016 Amakuru

Abayoboke b’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR), Paruwase ya Rusiza, ho mu murenge wa Bugeshi, mu karere ka Rubavu biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha.

Ku itariki 13 Kanama, abagera ku 1500 biganjemo urubyiruko bakoze urugendo rureshya na kilometero enye rwo gukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ibiyobyabwenge.

Urwo rugendo barutangiriye mu kagari ka Mutovu barusoreza ku Biro bishya by’Umurenge wa Bugeshi biri mu kagari ka Kabumba.

Muri icyo gikorwa, bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo ahamagarira abantu kutishora mu biyobyabwenge no gufatanya kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.

Nyuma y’urwo rugendo, abo bayoboke b’iri Torero bagiranye ibiganiro n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri aka karere, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza n’Umuyobozi wa ADEPR muri Rubavu, Revera Pasiteri Akoyiremeye Pierre Clavère.

Mu butumwa bwe, Akoyiremeye yagize ati:”Nk’Abakristu, dukwiye kwirinda ibyaha aho biva bikagera. Turasabwa kandi kugira uruhare mu kubirwanya dukangurira abandi kubyirinda.”

Yakomeje agira ati:”Dusenga mu bwisanzure kubera ko mu gihugu cyacu hari umutekano. Turasabwa rero kugira uruhare mu kuwubumbatira dutanga amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”

IP Nyiraneza yasabye ababyeyi bari aho kwirinda amakimbirane mu miryango kubera ko ari mu bituma abana bahunga iwabo bakajya mu mihanda.

Yabwiye urubyiruko rwari aho ati:”Nihagira umuntu ubabwira ko ashaka kubajyana mu mahanga kubaha cyangwa kubashakirayo akazi cyangwa amashuri meza ntimukabyihererane ahubwo muzabimenyeshe ababyeyi banyu, ababarera, abavandimwe banyu cyangwa inzego z’ubuyobozi kugira ngo harebwe niba atari ushaka kujya kubacuruza.”

Uru rugendo ruje rukurikira urwakozwe ku itariki 6 Kanama n’urubyiruko 350 rw’iri Torero rwo mu mirenge ya Kanzenze, Nyakiriba na Mudende rwabereye mu kagari ka Kanyirabigogwe.

RNP

2016-08-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Ubwanditsi 05 Oct 2024
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika

Ubwanditsi 06 Sep 2022
Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Ubwanditsi 12 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera
ITOHOZA

Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco
IMIKINO

Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco

Ubwanditsi 11 Mar 2016
Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”
INKURU NYAMUKURU

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Ubwanditsi 08 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru