Rwanda Day 2016 izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa San Francisco, ku italiki 24/9/2016 ni muri urwo rwego Urugaga rw’ Abikorera rwatangiye guhamagara abashaka kuzitabira uwo munsi ngo bajye kwiyandikisha kuva kuri uyu wa 18 Kanama 2016.
Mu butumwa Perezida Kagame akunze guha Abanyarwanda baba mu mahanga ni ukugira amahitamo mazima, baharanira icyateza imbere igihugu cyabo, anashishikariza abatuye mu mahanga kuza mu gihugu cyababyaye bagatanga umusanzu mu iterambere.
Rwanda Day 2015 yabereye mu Buholandi
Mu mpanuro Perezida Kagame yahereyeho, yibukije Abanyarwanda ko ikigamijwe ari uguhuza imbaraga mu kubaka igihugu. Ati ‘Ikigamijwe ni ugushyira imbaraga zose hamwe, umusanzu wa buri Munyarwanda mu kubaka igihugu cyacu ni uguhindura amateka y’igihugu cyacu kigatera imbere uko tucyifuza. Izo mbaraga zirakenewe…”
Perezida Kagame yasobanuye ko nta Munyarwanda ukwiye kubaho ubuzima abeshejweho n’abandi. Yibukije ko ’kubeshwaho n’abandi bitavunanye, ariko bivunana ku bundi buryo kuko ntabwo ubaho uko ushaka.”
Abanyarwanda baba mu mahanga bishimiye Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame ageza impanuro ku banyarwanda baba mu mahanga
Minisitiri Louise Mushikiwabo, Minisitiri Francis Kaboneka n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga