• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda

Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda

Ubwanditsi 20 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu cyumweru gishize  muri Afrika y’Epfo  [ South Africa ] habaye umuhango wo kwibuka Karegeya wiciwe muri Afrika y’Epfo n’abantu bataramenyekana, uyu muhango wateguwe na Kennedy Gihana na David Batenga wabereye i Johannesburg , witabirwa  na Leah  Karegeya hari kandi na Rosette Kayumba ndetse hagaragaye na Safari Stanley wabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko, akaza guhunga nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca amaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, muri uyu muhango  Kayumba Nyamwasa ntiyahakandagije ikirenge kubera gutinya ko ashobora gutabwa muri yombi akoherezwa mu Rwanda .

Muri Mutarama 2019 nibwo u Rwanda rwatanze impapuro  mpuzamahanga zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa n’abandi banyarwanda batandukanye bari mu mahanga, ngo baryozwe ibyaha bakekwaho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu myaka ishize.

Muri aba bashakishwa n’impapuro mpuzamahanga  harimo  n’abayobozi bagize umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5.  Abandi ni Rusesabagina  Paul, waje kwifatanya na Callixte Sankara nawe urebwa n’impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kimwe n’umuyobozi w’umutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR, maze bagashinga umutwe bise MRCD, ufite umutwe w’ingabo FLN.

Ibi bibaye nyuma y’inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru The Guardian igereranya urupfu rwa Patrick Karegeya waguye muri Afurika y’Epfo mu 2o14 n’urw’Umunyamakuru wo muri Arabie Saoudite, Jamal Khashoggi, abantu benshi banyomoje iyi mvugo bavuga ko ahubwo we yagereranywa na Osama Bin Laden.

Mu gitekerezo uwitwa Hubert Mugabo yanyujije mu kinyamakuru Virunga Post, yibutsa abantu ibikorwa byaranze Col Patrick Karegeya, birimo kuba yari inyuma y’umugambi w’abateye grenade muri Kigali zigahitana ubuzima bw’inzirakarengane.

Inkuru ya The Guardian yanditswe n’Umwongereza w’imyaka 58, Michela Wrong, ndetse hashyizwe hanze amafoto ye ari kumwe na Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya.

Mu nkuru yatambukije muri iki kinyamakuru ifite umutwe ugira uti “Rwanda’s Khashoggi: who killed the exiled spy chief”? ugenekereje mu Kinyarwanda: “Khashoggi w’u Rwanda: Ni inde wishe maneko w’u Rwanda wari mu buhungiro?”

Avugamo ko Patrick Karegeya waguye muri Hotel muri Afurika y’Epfo, yishwe kimwe n’uko umunyamakuru wo muri Arabie Saoudite yaguye muri Ambasade y’igihugu cye muri Turikiya.

Ati “Umwanditsi w’inkuru, Michela Wrong, ashaka kutwumvisha ko Patrick Karegeya wahoze mu nzego z’umutekano z’u Rwanda waguye muri hotel iri i Sandton muri Johannesburg ku wa 1 Mutarama 2014, ko urupfu rwe ari nk’urw’umunyamakuru Jamal Khashoggi wiciwe muri Consulat ya Arabie Saoudite muri Turikiya mu 2018.”

Avuga ko ibitekerezo biri mu nkuru ya Michela byubakira ku makuru y’impuha. Ngo yanditse ko umwe mu bagize ubutabera muri Afurika y’Epfo atatangaje izina, yamubwiye ati “Uyu ni Khashoggi wa Afurika y’Epfo”.

Yibaza uburyo Karegeya w’Umunyarwanda ashobora kuba Khashoggi wa Afurika y’Epfo mu gihe bombi babayeho mu buzima bubiri butandukanye.

Ati “Mfitiye Wrong amakuru ndetse n’abandi bo muri The Guardian. Ku banyarwanda, cyane abantu babuze ababo, cyangwa se abandi ubu babana n’ubumuga bw’ubuzima bwabo bwose kubera grenade zatewe mu Rwanda, Patrick Karegeya ni Osama Bin Laden w’u Rwanda. Umuntu ukora ibikorwa by’iterabwoba ntakwiye kugereranywa n’umunyamakuru w’inzirakarengane.”

Osama Bin Laden wishwe ku wa 2 Gicurasi 2011, yari icyihebe karundura cyayogoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije mu mutwe w’iterabwoba yashinze wa Al Qaeda. Ni wo wagabye ibitero kuri World Trade Center tariki 11 Nzeri 2001.

Yishwe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Navy Seals).

Mugabo avuga ko ibitero bya grenade zatewe mu Rwanda byatangiye mu 2009, birangira mu 2014, byahitanye abantu 17, abagera kuri 407 barakomereka. Iperereza ryakozwe na Polisi y’Igihugu n’inzego z’iperereza ryagaragaje ko RNC ariyo yabigizemo uruhare.

Patrick Karegeya yari umwe mu bantu bo hejuru mu Mutwe w’Iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda.

Avuga ko Inkuru ya Michela Wrong ishimagiza Karegeya nk’intwari yatabarutse kuko ‘yanengaga yivuye inyuma ubuyobozi bwa Kagame’ nyamara akirengagiza ko yari umugabo wahozaga mu kanwa impinduka zishingiye ku mvururu n’intambara gusa.

Yagarutse ku byo Karegeya yigeze kuvuga mu nkuru y’ikinyamakuru The Observer. Avuga ko muri Kanama 2010, Karegeya yagize ati “Kagame ntazava ku butegetsi keretse nabukurwaho n’intambara.”

Ngo ibyo yakundaga kubivuga kandi mu biganiro by’amaradiyo nk’Imvo n’Imvano ya BBC byabaga ari bibi cyane, byuzuyemo amarangamutima, imvugo mbi zigamije guteza umwiryane no kwangisha abanyarwanda ubuyobozi.

Ati “Ku bantu nka Michela Wrong, babaga bavimviriye mu nzu zabo nziza i Burayi, amagambo nk’ayo ntacyo yabaga ababwiye. Ku banyarwanda batigeze babona amahoro n’umutekano kuva mu 1959 uretse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ayo magambo yumvikanaga ukundi.”

Akomeza avuga ko ibyo bifite ikindi bisobanuye. Ati “Ubwo byamenyakanaga ko RNC abereye umwe mu bayobozi b’imena ariyo yihishe inyuma ya grenade zaterwaga , mu baturage hacitse igikuba, bibaza bati ‘Uyu mugabo Nyamwasa aradushakaho iki?’”.

Mugabo yavuze ko abanyarwanda ubwo bumvaga urupfu rwa Karegeya bameze nk’uko Abanyamerika bakiriye iyicwa rya Osama Bin Laden.

Ati “Ubwo rero amakuru yavaga muri Afurika y’Epfo ko Karegeya bamusanze yapfuye muri hoteli, twe abanyarwanda twarabyishimiye. Twagiye mu tubari kunywa tugira n’ibirori! Byari nka cya gihe muri Amerika mu 2011 ubwo bumvaga ko Osama Bin Laden yafashwe akicwa. Abanyamerika biroshye mu mihanda, bavuza amahoni y’imodoka, bahobera umuhisi n’umugenzi bishimye.”

Akomeza avuga ko bamwe bibaza impamvu umuntu nka Michela Wrong atanditse inkuru agaragaza ko Bin Laden, ari umuntu waharaniraga ubwigenge nk’uko bariya babikoraga. Cyangwa impamvu atigeze avuga ko Perezida Barack Obama yagize nabi kuba yarishe Bin Laden washegeshe Amerika ku wa 11 Nzeri 2001.

Ati “Iki ni ikintu abantu nka Michela Wrong n’abandi nka we usanga baza muri Afurika bagafata uruhande runaka bakemeza ko ari intwari hanyuma bakabiheraho bahimba ibiganiro bikuza urwo ruhande bahisemo. Kuri bo ntacyo biba bibabwiye iyo abanyarwanda benshi bapfa abagera ku magana bagakomerekera mu bikorwa by’intambara zatewe n’abo bahisemo kugira ibihangange.”

Akomeza avuga ati “Sinzi icyo Wrong yari kuvuga iyo hagira mwene wabo wicwa atewe gerenade n’abo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.”

Yibaza kandi impamvu uyu munyamakuru atigeze avuga ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umutwe wa RNC uyu mugabo yabarizwagamo.

Ati “Kuki mu nyandiko igereranya Karegeya na Khashoggi, uyu munyamakuru atigeze anarebera ku bagizweho ingaruka na grenade zatewe na RNC?. Kuki se atigeze agaruka ku magambo y’urwango ya Karegeya na Nyamwasa. Nshobora gukeka ko ari uko abafitiye impuhwe akaba arimo gukora ibishoboka byose ngo abagire intwari.”

“Arareba gusa kuri grenade zaturitse nabwo atabyitayeho, agakora uko ashoboye akabihanagura kuri RNC, akabahindura abere nk’aho grenade zitera.”

Mugabo avuga ko inkuru ya The Guardian imeze nk’igamije guharabika Perezida Kagame kandi ko Michela yabikoze yirengagiza nkana amahame y’umwuga nko guha ijambo impande zombi n’ibindi.

Agaragaza kandi ko umwanditsi atahaye umwanya ungana impande zombi. Mu nkuru ye yavugishije Karegeya cyangwa Nyamwasa mu buryo bubagaragaza nka ba miseke igoroye ariko ngo arenza ingohe inyota yabo y’ubutegetsi binyuze mu guhungabanya umudendezo w’igihugu no guteza imvururu mu nzirakarengane.

Akomeza avuga kandi ko Michela yanabererekeye raporo yo ku wa 31 Ukuboza 2018 yatangajwe n’impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, iva imuzi ubufasha Kayumba aha umutwe w’inyeshyamba ukorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Michela avuga ko Kayumba yavuze ko raporo yashyizwe hanze nta shingiro ariko ntacyo yarengejeho.

Ikindi kandi Mugabo yagaragaje ni uko Michela yirengagije ko itsinda ry’inzobere ryamaze amezi mu iperereza rivugana n’abantu muri RDC, Uganda n’u Burundi ahacurirwa imitwe irwanya u Rwanda.

Nk’umuntu ukurikirana inyandiko n’ibikorwa bya RNC, Mugabo yanditse ko yatunguwe n’isano ya bugufi iri mu nkuru Wrong yanyujije muri The Guardian n’ibitangazwa na RNC n’abakorana na yo.

Michela yegeka ubwicanyi kuri Perezida Kagame ndetse iyi mvugo yabaye iturufu ku bashaka kumuharabika barimo aba RNC n’abandi banzi b’u Rwanda barimo intagondwa zahoze muri Guverinoma yateguye, ikanashyira mu bikorwa Jenoside n’abayihakana.

Ati “Uburyo bakoresha mu kwemeza umuntu icyaha badafitiye gihamya bifatwa nk’icengezamatwara ariko kuki byakorwa na Michela, umunyamakuru wizewe?”

Umwanditsi anavuga ko imikorere y’uyu munyamakuru igaragaza ko yagambaniye amahame y’itangazamakuru.

Inkuru yose yashimangiye ko ifite intego yo guharabika ubuyobozi bwa Perezida Kagame no gushaka kumwambura ubumuntu, no gusiga icyasha ibikorwa byose byiza yakoze ndetse no guteza umwiryane hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’inkoramutima zarwo.

 

Patrick Karegeya ni umwe mu bashyizwe mu majwi mu mugambi wo gutera grenade mu Mujyi wa Kigali

 

Jamal Khashoggi ni umunyamakuru watumye havugwa byinshi nyuma yo kwicirwa muri Consulat ya Arabie Saoudite muri Turikiya

 

Osama Bin Laden yafatwaga nk’icyihebe cyayogoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urupfu rwe rwatumye Abanyamerika biruhutsa

 

Umugore wa Karegeya, Leah Karegeya, yagaragaye yifotozanyije n’Umunyamakuru wa The Guardian, Michela Wrong

 

2019-02-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Ubwanditsi 14 May 2018
U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Ubwanditsi 04 Mar 2024
Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero kubera kubura amahirwe –Kagame

Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero kubera kubura amahirwe –Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2018
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Ubwanditsi 31 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musonera yirukanwe muri RNC ya Rudasingwa Theogene [ Harakekwa ubugambanyi ]
ITOHOZA

Musonera yirukanwe muri RNC ya Rudasingwa Theogene [ Harakekwa ubugambanyi ]

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Impamvu u Rwanda rwahawe kwakira Inama ya Commonwealth
UBUKUNGU

Impamvu u Rwanda rwahawe kwakira Inama ya Commonwealth

Ubwanditsi 20 Aug 2018
RGB
KWAMAMAZA

RGB

Ubwanditsi 25 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru