Liberat Mfumukeko ni Umurundi akabari nawe umunyamabanga mukuru wa EAC ariko uko bigaragara n’uko bitazamworohera gutunganya neza inshingano ze kubera Perezida Petero Nkurunziza.
Mfumukeko yagizwe umunyamabanga mukuru wa EAC, Werurwe uyu mwaka, asimbuye kuri uwo mwanya Umunyarwanda Richard Sezibera. Ubusanzwe ushinzwe ayo mabanga aba ntaho aba agihuriye n’igihugu cye uretse gusa yuko agikomokamo kikaba cyaranamutanzeho kandidatire, naho mu mikorere aba ari umuntu w’ibihugu byose bigize EAC.
Perezida Nkurunziza yatangiye kuvangira Mfumukeko akimara gutangira ubwo buyobozi bukuru muri EAC, amugira ambasaderi we udasanzwe. Kuva icyo gihe benshi batangiye kwibaza ukuntu Mfumukeko azashobora kubangikanya iyo mirimo ye, isaba kutobogama, muri EAC no kuba ambasaderi udasanzwe wa Petero Nkurunziza kandi bisanzwe bizwi yuko Bujumbura ibangamira imikorere myiza ya EAC !
Ukuntu Nkurunziza abangamira imikoranire myiza y’ibihugu bigize EAC ntabwo ari ibyo gushakishiriza kure. Mbere yuko vuba aha Sudan y’ep’o yinjizwa muri EAC uwo muryango wari ugizwe n’ibihugu bitanu. Muri ibyo, u Rwanda, Kenya na Uganda harakoreshwa indangamuntu iyo abaturage bavuye mu gihugu kimwe bajya mu kindi.
Tanzania ya Jakaya Mrisho Kikwete n’u Burundi bwa Petero Nkuru Nziza byo byanze uwo mushinga, kujya cyngwa kuva muri ibyo bihugu bikaba bigisaba inzandiko z’inzira. Nubwo n’imitekerereze ya Kikwete nayo nta bwenge bwinshi buyirimo ariko nibura we yari afite icyo avuga. Yavugaga yuko Tanzania ari igihugu kinini, ngo hatabayeho ikintu cyo gukumira abimukira ubutaka bwa Tanzania bwakwiturirwa n’abimukira kuva mu bindi bihugu bigize EAC ! Nkurunziza nawe se yarakumiraga ngo ubutaka bw’u Burundi butamarwa n’abandi ?
Uko Nkurunziza akora nabi mu gihugu cye ashaka kuba ari nako akora no muri EAC, atabanje gutekereza yuko abandi babibona yuko yica amategeko agenga umuryango. Muri Mata umwaka ushize u Burundi bwinjiye mu imvururu, nan’ubu zigikomeje. Kuva icyo gihe Nkurunziza yatangiye guhiga abarwanya ubutegetsi be imbaga y’abantu ihunga ubwicanyi, abenshi bakaba bari muri ibi bihugu bigize EAC.
Muri uko guhiga umwanzi, mu kwa 11 umwaka ushize ubutegetsi bwa Nkurunziza bwandikiye inteko nshingamategeko ya EAC (EALA) buyibwira yuko bwahagaritse bane mu badepite b’u Burundi bari bayigize. Abo bazizwaga yuko bagaragaje kutemera manda ya gatatu ya Nkurunziza ari nayo yatumye ubwicanyi butangira muri icyo gihugu. Kuko ihagarikwa ry’abo badepote ryari rinyuranyije n’amategeko agenga umuryango, EALA yarabyanze abo badeote bakomeza imirimo yabo.
Liberat Mfumukeko
Ubu ikibazo kiriho ni icy’ubutegetsi mu Burundi guhagarika urujya n’uruza rw’abantu hagati yabwo n’u Rwanda. Ibi na none bikaba byica amategeko agenga EAC, ejo abadepite muri EALA baba baratangiye kubyigaho ariko bakanasaba inama y’abaminisitiri ba EAC no kuziga ku mikorere ya wa mwambasaderi udasanzwe wa Nkurunziza, Liberat Mfumukeko bavuga ko idahwitse !
Kayumba Casmiry