Hamaze iminsi hibazwa irengero ry’uwari Visi Perezida wa Sudan y’Epfo ariko bimaze kumenyekana yuko ubu abarizwa muri Sudan ya ruguru !
Riek Machar yabaye Visi Perezida wa Salva Kiir Sudan y’Epfo imaze kwitandukanya n’iya ruguru muri 2011 nyuma bakomeza kubana nabi, amwirukana kuri uwo mwanya intambara iraduka abantu batari bake baricwa naho abandi bakurwa mu byabo.
Nubwo Sudan y’Epfo ibonye ubwigenge Machar akaba Visi Perezida wa Kiir ngo ariko abo bagabo bombi ntabwo bacanaga uwaka nubwo bari abakamanda bafatanyije urugamba rwo kwibohora kuri Sudan ya ruguru.
Muri 2013 ubwo bwumvikane buke bwaje kuvamo imirwano ishingiye ku moko abo bagabo bombi babarizwamo. Kiir ni uwo mu bwoko bw’aba Dinka naho Machar akaba uwo mu ba Nuer.
Riek Machar mu ishyamba
Muri 2015 habayeho ibiganiro haza gusinywa n’amasezerano bituma Machar asubira murwa mukuru Juba muri Mata uyu mwaka, akomeza imirimo ye nka Visi Perezida wa mbere.
Mu kwezi gushize ariko haje kongera kubaho imirwano, noneho muri Juba Machar atorokera ahantu hatazwi bamwe bagakeka yuko yaba yarapfuye ariko amakuru agakomeza kuvuga yuko ari muri DRC.
Perezida Salva Kiir
Ubu ariko Minisitiri wa Sudan ya ruguru ushinzwe itangazamakuru, Ahmed Bilal, yakuye abantu mu rujijo abwira ibiro ntangazamakuru by’icyo gihugu yuko Machar ari muri Khartoum ariko yanga kuvuga uwahamugejeje. Yavuze gusa yuko arwaye cyane mu gituza ngo akaba anafite ibibazo by’amaguru bitewe n’uko ahunga yagiye urugendo rw’amaguru rwamutwaye iminsi isaga 15.
Amakuru yizewe ariko ahamya yuko Machar yahungiye mu mashyamba ya DRC akahakurwa n’abasirikare ba LONI bacungera umutekano muri icyo gihugu bakamupakira indege bamutwara muri Sudan ya ruguru.
Kayumba Casmiry