Ubutegetsi muri Tanzania bwafashe icyemezo cyo gufunga ibigo bibiri bya Radio bizizwa kuba byarasohoraga ibiganiro bishobora guteza umuryane mu gihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru muri Tanzania, Kajubi Mkajange avuga yuko icyemezo cyo gufunga ayo ma Radio uko ari abiri cyafashwe na Minisitiri w’itangazamakuru, Umuco na Siporo, Nape Mnauye, ahereye ku bubasha ahabwa n’itegeko nomero 28 (1) ryo muri 2003.
Radio Magic FM yafunzwe kubera ikiganiro cyatambutse tariki 17 uku kwezi naho Radio Five izira ikiganiro cyasohotse tariki 25 z’uku kwezi.
Ifungwa ry’aya maradio uko ari abiri kuje gukurikira irindi fungwa ry’ikinyamakuru gisohoka buri cyumweru, Mseto. Iki kinyamakuru cyafunzwe kizira inkuru yavugaga kuri Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Edwin Ngonyani, ikanafata no kuri Perezida John Pombe Magufuli.
Iyo nkuru, yasohotse tariki enye z’uku kwezi, yari ifite umutwe (Title) ugira uti: “Waziri amchafua JPM”. Bisobanuye ngo Minisitiri yanduje John Pombe Magufuli.
Iyo nyandiko akavuga yuko umwaka ushize Ngonyani akiri umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo yakiriye amafaranga kuva ku bacuruzi b’abanyamahanga, ngo amwe muri ayo mafaranga akoreshwa muri kampanye z’amatora yatumye John Pombe Magufuli itsinda kuba Perezida wa Repubulika.
Tanzania ni igihugu gisanzwe kizwiho ubwihanganire bw’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Ifungwa ry’ibitangazamakuru muri icyo gihugu ntabwo rikunze kubaho.
Kayumba Casmiry